00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yahamagaye abakinnyi izitabaza ku mukino w’Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 March 2025 saa 06:36
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yahamagaye abakinnyi azakuramo abo azifashisha ku mikino Super Eagles izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda i Kigali, ndetse na Zimbabwe.

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2025, amakipe y’ibihugu arakomeza imikino y’amatsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakira Nigeria.

Mu kurushaho kwitegura iyi mikino, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yahamagaye abakinnyi 39, bazakurwamo abo izitabaza i Kigali ubwo izaba ihanganye n’u Rwanda bisangiye Itsinda C.

Muri abo bakinnyi harimo abanyezamu batanu bayobowe na nimero ya mbere Stanley Nwabali muri iyi kipe ukinira Chippa United F.C yo muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo. Abandi ni Maduka Okoye, Amas Obasogie, Adeleye Adebayo Kayode Bankole.

Mu bwugarizi hahamagawe kapiteni William Ekong, Bright Osayi-Samuel, Bruno Onyemaechi, Gabriel Osho, Calvin Bassey, Olaoluwa Aina, Zaidu Sanusi, Igoh Ogbu, Jordan Torunarigha na Ifeanyi Onyebuchi.

Abakinnyi bo mu kibuga hagati hahamagawe Wilfred Ndidi, Raphael Onyedika, Alhassan Yusuf Abdullahi, Fisayo Dele-Bashiru, Frank Onyeka, Alex Iwobi, Joseph Ayodele-Aribo, Anthony Dennis, Chrisantus Uche na Papa Daniel Mustapha.

Ba rutahizamu harimo Samuel Chukwueze, Victor Osimhen, Ademola Lookman, Kelechi Iheanacho, Victor Boniface, Simon Moses, Sadiq Umar, Nathan Tella, Cyriel Dessers, Tolu Arokodare, Chidera Ejuke, Paul Onuachu, Ahmed Musa na Akor Adams.

Ubwo amakipe yombi aheruka guhura, Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda ibitego 2-1, gusa iyi kipe ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Aina, Nwabali na rutahizamu Ademola Lookman.

Éric Chelle ahamagaye abakinnyi be nyuma y’igihe gito Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), rihaye akazi Umutoza Adel Amrouche uzahangana na we.

Umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria uzaba tariki ya 21 Werurwe, tariki ya 25 Amavubi akine na Lesotho mu gihe Nigeria na yo izaba ihangana na Zimbabwe mu mukino ukurikiraho.

Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo ndetse na Benin, rukaba ruzigamye ibitego byinshi (2).

Nigeria n'u Rwanda bizakinira umukino wazo kuri Stade Amahoro
Nigeria yanganyije n'Amavubi ubwo ihruka i Kigali
Abakinnyi Nigeria izahitamo abo izakoresha ku mukino uzayihuza n'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .