Umukino uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ukaba uzaba ari uwa nyuma mu Itsinda D ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Mu myitozo yo ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo yabreye ku kibuga kiri inyuma ya Godswill Akpabio International Stadium izaberaho umukino, bamwe mu bakinnyi ba Super Eagle ntibahagaragaye.
Umunyezamu Stanley Bobo Bobbi Nwabari, ntabwo ari kumwe na bagenzi be kuko yagize ibyago byo gupfusha Se umubyara. Ibi byago yabigize ubwo yakinaga umukino banganyijemo na Bénin igitego 1-1.
Undi mukinnyi utaragaragaye ni rutahizamu ukomeye wa Atalanta, Ademola Lookman Olajade, wagize imvune mu mukino wa Benin agasimburwa na Frank Onyeka, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana niba ubuzima bwe bumeze neza.
Myugariro wa Nottingham Forest, Ola Aina, yamaze kuva muri bagenzi be asubira mu Bwongereza kuko ikipe ye yamusabye mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye ifitanye na Arsenal.
Super Eagles yifuza kongera amanota kugira ngo ikomeze kuyobora Itsinda D, mu gihe izaba ihura n’u Rwanda rushaka gutsinda uyu mukino byanze bikunze kuko ari wo warongerera amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.
Indi nkuru bifitanye isano:Mugisha Richard yasabye Abanyarwanda kuba hafi Amavubi ku mukino wo gupfa no gukira
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!