Nigeria iri bwakire u Rwanda saa Kumi n’Ebyiri kuri Godswill Akpabio International Stadium, yarangije kubona itike yo kujya muri Maroc umwaka utaha, aho ari kimwe mu byo uyu mutoza wayo yashingiyeho avuga ko bakwiye kwirengagiza bagatsinda Amavubi.
Ati “Tugiye gukina uyu mukino tutaratsindwa muri iyi mikino bityo tugomba kuguma kuri uru rwego tugakina dushaka intsinzi byaba bibi tukanganya”.
“Nigeria ni ikipe yubashywe kuri uyu mugabane, habuze gato ngo yegukane igikombe cya Afurika giheruka. Tugomba kuguma muri uwo mujyo.”
Nigeria iraza gukina uyu mukino idafite bamwe mu nkingi za mwamba zayo nka myugariro Ola Aina, Umunyezamu Stanley Nwabali na rutahizamu Ademola Lookman, mu gihe byitezwe ko Victor Osimhen ari buze kuruhutswa nyuma yo gukina iminota yose ku mukino wa Benin.
Mu gihe uyu mutoza avuga ibi ariko, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe waraye asuye Amavubi mu myitozo ya nyuma we yatangaje ko icyizere ari cyose ko u Rwanda rutsinda Nigeria kubera ko yarangije kubona itike.
Ati “Nta kuntu icyizere cyabura kubera ko ntekereza ko kuba Nigeria yarabonye itike bizaba byoroshye, bityo Abanyarwanda bakwiye kugira icyizere cyo gutsinda.”
“Turacyafite amahirwe. Imikino izabera rimwe, Libya niramuka itsinze ni amahirwe kuri twe kandi natwe hano muri Nigeria ntabwo numva ko tutazatsinda. Mfite icyizere kandi n’abakinnyi bafite morale, ndatekereza ko bizatugendekera neza.”
Amavubi arasabwa gutsinda umukino wo kuri uyu munsi, ubundi agasenga na Libya igatsinda Benin kugira ngo yongere kujya mu gikombe cya Afurika aherukamo mu mwaka wa 2004.
Ikipe y’igihugu ntabwo iratsinda umukino n’umwe muri itanu iheruka guhuriramo n’izi Kagoma za Nigeria, aho amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza w’iyi mikino wabereye kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!