00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nidukaza ingamba hazakina bake cyane- Perezida wa FERWAFA ku bibuga bibi biri muri Shampiyona y’Abagore

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 February 2025 saa 06:57
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko baramutse bakajije ingamba zo kugenzura ibibuga, abakina muri Shampiyona y’Abagore baba bake.

Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yari asoje Inteko Rusange idasanzwe y’iri shyirahamwe yateranye ku wa Gatandatu.

Shampiyona y’Abagore ikunze kugaragamo ibibuga bibi cyane, aho mu minsi ishize mu bihe by’imvura byakabije cyane kuko byarekagamo amazi, ahandi ugasanga ibyatsi bidakase, bityo umupira ntugende.

Abijijwe kuri iki kibazo, Perezida wa FERWAFA yagaragaje ko cyatewe no kongera amakipe y’abagore kutagendanye no kugenzura ibibuga.

Yagize ati “Twabonaga Shampiyona y’Abagore amakipe ari make turayongera ariko uwo muvuduko ntiwajyanye no gukora ibibuga. Ntekereza ko hari ibikwiye gukorwa ku buryo bitarekamo amazi kandi ibyatsi bigatemwa, bityo bigafasha mu gihe byaba bitaranakorwa ku buryo buhambaye bwa kijyambere.”

Yakomeje agaragaza ko habayeho gukaza ingamba abakina ari bake cyane.

Ati “Dushatse gukaza tukavuga ngo turashaka ikibuga kimeze gutya, abantu bakina ni bake cyane. Nanone tumanuye urwego bikabije abantu basigara bakina ibindi bitari ruhago. Icyo nabizeza nuko tuzabyitaho ariko duhamagararira buri wese kubigiramo uruhare.”

Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, FERWAFA izakoresha miliyoni 181 Frw muri ruhago y’abagore.

Kugeza ubu, imikino ibanza ya shampiyona yarangiye Rayon Sports WFC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 41.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko baramutse bakajije ingamba zo kugenzura ibibuga, abakina muri Shampiyona y’Abagore ari bake
Shampiyona y'Abagore ikunzwe kurangwamo ibibuga bibi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .