00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nibagwire wa Rayon Sports y’Abagore ari mu igeragezwa muri Portugal

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 July 2024 saa 11:58
Yasuwe :

Nibagwire Libellée ukinira Rayon Sports y’Abagore ari mu igeragezwa muri FC Setúbal Futebol Clube yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal.

Uyu mukinnyi yageze muri iki gihugu mu mpera za Kamena agiye mu igeragezwa ry’iminsi 10 nk’uko ubutumire bubigaragaza ariko amakuru agezweho avuga ko yongejwe igihe bityo rishobora kuzagera mu byumweru bitatu.

Nibagwire ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’Abagore mu Rwanda. Yerekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ishize yaje gufasha iyi kipe kwegukana iki gikombe ndetse n’icy’Amahoro.

Uyu mukinnyi usatira aca mu mpande asanzwe ari n’umwe mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Gikundiro asanzwe akinira yatangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2024/25 ari nawo izahagarariramo igihugu mu Mikino Nyafurika iteganyijwe muri Kanama.

Nibagwire Libellée utaramaza igihe kinini muri Rayon Sports yerekeje muri Portugal mi igeragezwa
Nibagwire Libellée asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .