Uyu mukinnyi yageze muri iki gihugu mu mpera za Kamena agiye mu igeragezwa ry’iminsi 10 nk’uko ubutumire bubigaragaza ariko amakuru agezweho avuga ko yongejwe igihe bityo rishobora kuzagera mu byumweru bitatu.
Nibagwire ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’Abagore mu Rwanda. Yerekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ishize yaje gufasha iyi kipe kwegukana iki gikombe ndetse n’icy’Amahoro.
Uyu mukinnyi usatira aca mu mpande asanzwe ari n’umwe mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Gikundiro asanzwe akinira yatangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2024/25 ari nawo izahagarariramo igihugu mu Mikino Nyafurika iteganyijwe muri Kanama.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!