Uyu mugabo yabigarutseho ubwo ikipe ye yari imaze kunganya na Gikundiro ubusa ku busa, mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025.
Yagize ati “ Wari umukino ugoye cyane by’umwihariko mu kugarira kuko twakinaga n’ikipe nziza ku mipira y’imiterekano kuko murabizi n’ikipe y’abakinnyi barebare.”
Yakomeje agaragaza ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona.
Ati “Nimero 11 wabo, murambabarira nibagiwe izina rye. Ashobora kuba ari we mukinnyi ufite ikirenge cyiza muri Shampiyona kubera imipira y’imiterekano ye.”
Darko yanagaraje ko Ruboneka waje no gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino, ari umwe mu bakinnyi beza afite kubera imbaraga, imikinire ndetse no kuba amenyereye imikino nk’iyi.
Dauda Yussif ni umwe mu bakinnyi bakunze kugarukwaho cyane n’abafana ba APR FC bavuga ko yagakwiye kubanza mu kibuga.
Amugarukaho, umutoza Darko yavuze ko igihe yabanje mu kibuga atakoze ibyo yamusabye.
Ati “Niba mwararebye neza Dauda yabanje mu kibuga imikino mike. Ntabwo yigeze atanga ibyo twamusabye gukora. Uyu munsi yinjiye mu kibuga agerageza gutanga imipira myiza yashoboraga no kuvamo ibitego. Iryo ni ryo tandukaniro rye na Pitchou.”
Kudatsinda ku Ikipe y’Ingabo kwatumye ikomeza kurushwa amanota abiri na Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 43.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!