00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubwa mbere haza abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports- Masudi Djuma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, yavuze ko abakinnyi yabonye mu myitozo batari ku rwego rwayo ndetse yizeye ko azabona abandi mu gihe gito gisigaye mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira.

Masudi Djuma wagizwe umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kabiri muri Nyakanga, yitabiriye imyitozo bwa mbere ku wa Kane nyuma yo kurwara COVID-19 ndetse akagira ibyago byo gupfusha se umubyara.

Ubwo yari abajijwe uko yasanze iyi kipe yari imaze iminsi itatu itozwa n’umutoza wungirije, Lomami Marcel, yavuze ko ari ubwa mbere abonye harimo abakinnyi batari ku rwego rwayo.

Ati “Reka mvugishe ukuri, urebye ni ubwa mbere haza abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko ni ko bigenda iyo utangiye utinze, twatangiye dutinze, ariko ni byo byiza, ugenda ubakuramo mu gihe turi gushaka n’abandi bari ku rwego rwa Rayon Sports.

Yakomeje avuga ko niba ikipe ifite amahirwe yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batanu, bagomba kuba bazi gukina ndetse ahishura ko bakiri ku isoko kuko bakeneye abakinnyi basatira izamu bashoboye.

Ati “Iyi ni ikipe ifite izina, imaze imyaka ibiri idasohoka, ntabwo ikeneye kuzana umukinnyi uwayawaya [udashoboye]. Barimo [abo gushima], ariko harimo abakiri bato, birashoboka ko twashyiramo umunyamahanga wa gatandatu, ariko benshi nta rwego rwa Rayon Sports bafite.”

“Urebye mu Rwanda ntabwo wabura ba myugariro, ntabwo wabura abakinnyi bo hagati bugarira, ni gake ubona umukinnyi wo mu Rwanda ukina hagati asatira ufite impano, turimo gushakisha abakina hagati basatira izamu na ba rutahizamu.”

“Turacyashakisha, turacyagura, urebye mu bwugarizi ntabwo ari bibi, hagati ntabwo turarangiza kuko hari abavunitse barimo Medy [Mushimiyimana] na Blaise, turimo gushakisha n’abandi bakina basatira izamu, hari abazaza hano mu igeragezwa, barampamagara kuri telefoni, vuba bazaza turebemo abashoboye, dukuremo 28 bashoboye, iyi si académie ni Rayon Sports.”

Abajijwe niba abafana ba Rayon Sports bakongera kwizera ibikombe nk’uko yabitwaye akiri umukinnyi ndetse n’ubwo yayitozaga bwa mbere hagati ya 2016 na 2017, Masudi yavuze ko bishoboka.

Ati “Buriya bitangwa n’Imana. Ndi umu-Islam, nizera Imana, nizera ko byose bishoboka. Abafashe ibikombe ni uko bari bafite ubushobozi, Rayon Sports niba itaratwaye ibikombe nta bushobozi twari dufite, bw’abakinnyi cyangwa ubusanzwe, kudahuza mu ikipe, ariko barimo kubaka. Mu kubaka rero bishobora kugenda neza cyangwa ntibigende neza, ariko dusabye Imana, tuzashyiramo imbaraga turebe ko tuzakora akantu.”

Rayon Sports yabaye iya karindwi mu mwaka ushize w’imikino, imaze iminsi itanu itangiye kwitegura Shampiyona nshya izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.

Ku nshuro ya mbere atoza Rayon Sports, Masudi Djuma yayihesheje igikombe cy’Amahoro cya 2016 n’icya Shampiyona ya 2016/17.

Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports y’amasura mashya yatangiye imyitozo (Amafoto)

Rayon Sports irimo abakinnyi bashya ikomeje imyitozo mu Nzove
Umutoza Masudi Djuma (iburyo) yanenze urwego rwa bamwe mu bakinnyi yasanze muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .