Ni tombora yoroshye ariko umukino uzaba ukomeye- Odhiambo nyuma yo gutombora APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, yavuze ko bishimiye gutombora APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ariko biteze umukino ukomeye.

Tombora y’imikino Nyafurika yabaye ku wa Mbere, yasize APR FC izabanza kwakira Gor Mahia mu mpera z’uku kwezi mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Kenya mu ntangiriro z’Ukuboza.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rwa Gor Mahia, umutoza wayo wungirije, Patrick Odhiambo, yavuze ko nubwo bahiriwe na tombora, batazasuzugura APR FC.

Ati “Birasa n’aho ari tombora yoroshye ku ruhande rumwe, ariko ukuri ni uko amakipe yose yatwaye ibikombe iwayo aba akomeye ndetse afite intego yo kurenga ijonjora rya mbere. Uzaba ari umukino ukomeye kuko bafite abakinnyi beza nka Tuyisenge wagize ibihe byiza ari hano. Twiteze umukino ukomeye.”

Yakomeje avuga ko nubwo bagowe no kuba imikino yarahagaritswe na Coronavirus, bakomeje kwitegura neza ndetse baguze abakinnyi bazabafasha.

Ati “Turabizi ko dufite igihe gito kuva Shampiyona izatangira mu byumweru bibiri biri imbere. Gusa, tumaze iminsi twitoza cyane. Dufite kandi abakinnyi bamenyereye bashobora kudufasha mu irushanwa.”

Mu mwaka ushize w’imikino, Gor Mahia yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League itsinzwe na USM Alger ibitego 6-1 mu mikino ibiri mu gihe muri CAF Confederation Cup yakuwemo na DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 3-2.

Gor Mahia FC kuri ubu itozwa na Robertinho wanyuze muri Rayon Sports, yaguze abakinnyi 17 bashya barimo Ulimwengu Jules mu gihe yasezereye 15.

Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, yavuze ko nubwo batatomboye nabi, batazasugura APR FC
Gor Mahia itozwa na Robertinho, wabaye mu Rwanda atoza Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .