00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni amakosa twakoze yo kutitegura- Perezida wa FERWAFA avuga ku isozwa rya Shampiyona(Vidéo)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène, yemeza ko muri iri Shyirahamwe habayeho amakosa yo kutitegura ko hashobora kuba ibihe bibi byatuma umwaka w’imikino utarangira ngo bateganye uko byakemurwa hakurikijwe amategeko.

Ku wa 22 Gicurasi 2020 nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019/20, isozwa imburagihe, habura imikino irindwi, kubera icyorezo cya Coronavirus mu gihe Igikombe cy’Amahoro cyari kimaze gukinwamo ijonjora rimwe, cyasheshwe, kigafatwa nk’ikitarabayeho.

Ibi byemezo kimwe n’ibindi byakurikiyeho bifite aho bihuriye n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, nta tegeko ryihariye byashingiweho ahubwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yagendeye ku bubasha ihabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro n’iya 28 mu mategeko ngengamikorere y’iri Shyirahamwe.

Mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na IGIHE, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA, yavuze ko habayeho amakosa mu gihe cyashize kuko hatateganyijwe uko ibintu bishobora gukorwa mu gihe haba ibihe bibi byatuma amarushanwa atarangira.

Ati “Ni isomo, byatugaragariye ko ari amakosa twakoze yo kutitegura cyane cyane mu rwego rw’amategeko kuko buri gihe iyo amategeko adahari, buri wese aba yumva uburenganzira bwe, uko abitekereza aribyo bikwiye kuba nk’itegeko.”

“Biragira ingaruka nyinshi ku banyamuryango, biragira ingaruka nyinshi ku mikorere ya Federasiyo. Ni nabyo biteza uburemere bwinshi mu bibazo tugenda duhura nabyo. Kudahora witeguye mu rwego rw’amategeko ni ikintu gikomeye.”

Ibyemezo byafashwe muri Gicurasi, byasize amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC amanuwe mu cyiciro cya kabiri, ariko yo akaba akomeje kugaragaza ko yarenganye.

Nyuma yo kujuririra muri FERWAFA ntibigire icyo bitanga ndetse akananirwa gutanga ikirego mu Rukiko rwa Siporo ku Isi, TAS/CAS, kuri ubu arangamiye Inteko Rusange izahuza abanyamaryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza ubu bitaramenyekana igihe izabera.

Mu bitekerezo bitangwa harimo ko aya makipe yagumishwa mu Cyiciro cya Mbere, akiyongeraho andi abiri azava mu Cyiciro cya Kabiri ku buryo mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, Shampiyona yazakinwa n’amakipe 18 nk’uko byagenze mu bihugu birimo u Bubiligi.

Perezida wa FERWAFA; Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, watowe mu 2018, avuga ko hakabaye harabayeho kugira ibyibanze mu mategeko agenderwaho mu mategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda kuko hari nk’ahandi bari barateganyije ko hari igihe amarushanwa adashobora kurangira.

Ati “Coronavirus yaradutunguye ariko hari n’ibindi dukwiye kwemera ko iyo uba wariteguye neza, bikwiye kuba bigenda gutyo. Hari abo yasanze bariteganyirije, bakavuga bati ibi bihe bimeze gutya, twakwitwara gutya.”

“Twebwe twari twarafashe ibintu ko bisanzwe, wagira ngo bizahora bimeze neza. Isomo twavanyemo; iyo abantu baba bariteguye mu mategeko ajyanye n’uko ibintu bigomba kuba bimeze, asobanura ibintu muri rusange no mu bihe bidasanzwe, ntabwo ibi bintu byose duhura nabyo tuba tubifite.”

“Abantu bakwiye kubikuramo isomo ko tugomba gukora ibintu noneho bitazatuma twongera guhura n’ibibazo nk’ibyo. Ni isomo rikomeye twahavanye, mu rwego rw’amategeko tugomba gukora ibishoboka.”

Amwe mu mategeko akoreshwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda (ya FERWAFA), aheruka kuvugururwa mu 2018 mu gihe yunganirwa n’aya FIFA cyangwa CAF.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène avuga ko kuri ubu hakwiye gushyirwaho amategeko ateganya n'uko ibibazo byakemurwa mu bihe bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .