00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni amahirwe utakwitesha- Arne Slot ugiye gukorera mu ngata Jürgen Klopp

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 May 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Umutoza Arne Slot ugiye gusimbura Jürgen Klopp muri Liverpool yasobanuye impamvu yamusunikiye kujya muri iyi kipe, ashimangira ko ari amahirwe yabonwa na buri wese ntayiteshe.

Kuva mu 2015, Jürgen Klopp yabaye umutoza wa Liverpool ndetse ayifasha kwandika amateka akomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo gusezera avuze ko atazakomezanya nayo ndetse atifuza kongera gutoza mu Bwongereza, akazi kahawe Umuholandi, Arne Slot, watozaga muri Feyenoord y’iwabo.

Nk’uko ikinyamakuru BBC cyabyanditse, uyu mutoza utegerejweho gukomereza aho Klopp yari agejeje, yavuze ko kujya muri Liverpool atari amahirwe yari gutera inyoni.

Ati “Ni umwanzuro utoroshye kuwufata, ukava ahantu wagiriye ibihe byiza ndetse waranakoranye n’abantu beza gusa. Ariko nk’umu-sportif, amahirwe yo kuba umutoza mukuru mu ikipe yo muri Premier League, imwe mu zikomeye ku Isi, ntiwayabona ngo uyiteshe.”

Liverpool yegukanye Slot imaze kumvikana na Feyenoord ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 9,4£.

Mu yandi makipe Slot yanyuzemo harimo na AZ Alkmaar yo mu Buholandi yatoje hagati ya 2019 na 2021, akaba agiye gusimbura Klopp wageze muri Liverpool mu 2015 agatwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 30, anatwarana na yo UEFA Champions League ya gatandatu, na yo yaherukaga kwegukana mu 2005.

Arne Slot ashimangira ko kubona amahirwe yo kujya muri Liverpool atari kubirenza amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .