00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni amahirwe meza yo kwitegura APR FC- Umutoza wa Azam FC mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 August 2024 saa 09:33
Yasuwe :

Umutoza wa Azam FC, Youssoupha Dabo yatangaje ko umukino bazahuramo na Rayon Sports ari amahirwe meza yo kwitegura APR FC bazahatana muri CAF Champions League.

Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino Azam FC izahuramo na Rayon Sports nka kimwe mu bikorwa biteganyijwe k’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mutoza ubwo yari abajijwe icyo umukino afitanye na Rayon Sports usobanuye yavuze ko ari amahirwe meza yo kwitegura APR FC.

Ati “Ni amahirwe gukina na Rayon Sports mbere yo guhura na APR FC. Ni umukino ntekereza uzaba mwiza kuko uzahuza amakipe meza kandi abafana bazaza bazaryoherwa.”

Yakomeje agira ati “Ni umukino wa gicuti ariko uzaba urimo ihangana kuko turashaka kiriya gikombe. Ni amahirwe kuri twe kuko tuzaba tumenyera ikirere cy’u Rwanda mbere yo gukina umukino w’ingenzi na APR FC.”

Ubwo Azam FC izaba iri gukina na Rayon Sports, ku rundi ruhande, APR FC nayo izaba iri gukina na Simba SC, i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umutoza Dabo yavuze ko abizi neza ko abantu bo muri APR FC bazareba ikipe ye ariko nawe afite amahirwe ko izakinira iwabo bityo nayo bazayireba, anahamya ko umukino wabo wamaze gutangira.

Ati “Erega ubu umukino tuwurimo kuko ndabizi bazaza kureba umukino wacu (na Rayon Sports) kandi koko ni amahirwe kuri bo. Gusa nabo bazakinira Dar es Salaam (na Simba) ni amahirwe kuri twe yo kuzabareba. Niko bigenda muri ruhago.”

Azam FC izakina na APR FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, aho umukino ubanza uteganyijwe tariki 18 Kanama 2024 kuri AZAM kuri Complex Stadium.

Umutoza wa Azam FC, Youssoupha Dabo avuga ko guhura na Rayon Sports ari amahirwe meza yo kwitegura APR FC bazahatana muri CAF Champions League
Feisal Salum Abdalla wamamaye nka Fei Toto ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Azam FC
Azam FC mu myitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium bazahuriraho na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .