00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoga Roger wari warataye Rayon Sports ni we ugiye kuyiyobora

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 September 2024 saa 06:47
Yasuwe :

Ngoga Roger Aimable wari warasezeye mu bikorwa by’Umuryango wa Rayon Sports, yagaruwe mu nshingano kugira ngo abe ari we usigara akurikirana ibikorwa byawo nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida.

Kwegura kwa Uwayezu habura iminsi 39 ngo manda irangire, kwasize Rayon Sports mu cyeragati ku muntu ushobora gutumiza Inteko Rusange y’abanyamuryango bayo kuko ari bo bagena ibigomba gukurikiraho birimo no gutegura amatora ya komite nyobozi.

Uwayezu yari amaze iminsi ayobora wenyine, afatanya kenshi n’Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick, na we wamaze gusezera.

Ngoga yari muri Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020, ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri, ariko hari hashize igihe kigera ku mwaka atagaragara mu bikorwa byayo.

Si we wenyine wabuze mu bikorwa by’uyu Muryango n’Ikipe ya Rayon Sports kuko na Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa Mbere, amaze igihe atagaragara mu nshingano. Amakuru IGIHE ikesha imwe mu bayobozi ba Rayon Sports ni uko bombi beguye.

Igenda rya Uwayezu Jean Fidèle ryatumye inzira zose z’amategeko zigongana muri Rayon Sports, hibazwa ugomba kuyiyobora n’icyakorwa kugira ngo iyi kipe itere intambwe igana ku gutegura andi matora mu minsi iri imbere.

Me. Nyirihirwe Hilaire wari mu batunganyije amategeko Rayon Sports igenderaho uyu munsi ndetse akaba yari muri Komite y’Inzibacyuho yateguye amatora mu 2020 nyuma yo gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yabwiye Radio Rwanda ko kuri ubu Ngoga Roger ari we uyoboye Rayon Sports kuko ari we wasigaye muri komite yatowe mu myaka ine ishize.

Ati “Igihari 100%, ni uko muri bariya bayobozi batatu, dufite amabaruwa abiri y’abanditse, ari bo Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida na Kasiyire Jacques. Ubu rero, Ngoga Roger Aimable ari we Visi Perezida wa Kabiri arahari. Ntabwo nzi aho inkuru muzikura ko we yeguye. Ubu Rayon Sports iyobowe na Ngoga Roger Aimable kandi mu buryo bukurikije amategeko akaba abyemerewe.”

Me. Nyirihirwe yavuze kandi ko ubwegura bwa Uwayezu Jean Fidèle bufatwa nk’ubw’agateganyo, bukazemezwa n’inama y’inteko rusange.

Gusa, IGIHE ifite amakuru ko mbere y’uko hatangazwa ko Uwayezu yeguye ku nshingano, hari ababanje kubiha umugisha dore ko anagera muri iyi kipe nta wari usanzwe amuzi muri iyi kipe.

Andi makuru avuga ko Me. Nyirihirwe ubwe, ari mu bari bashobewe, bibaza ikigomba gukorwa nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle.

Umwe mu bayobozi ba Fan Clubs zigize Rayon Sports, ku wa Gatandatu, yabwiye IGIHE ko bagiye kureba uko bakoresha umwe mu ba Visi Perezida akaba yatumiza inteko rusange kuko bombi batigeze begura.

Ati “Harakurikiraho inama y’inteko rusange itumizwa n’aba Visi Perezida. Nta n’umwe weguye. Ufite ibaruwa yabo? [abaza aseka]. Kuba barakoraga cyangwa batarakoraga, ariko mu mategeko ntibigeze begura. Bafite ububasha rero n’iyo twabakoresha mu gutumiza iyo nama mu mategeko.”

Ukuri guhari ni uko nta baruwa yigeze ijya hanze igaragaza ubwegure bwa Kayisire Jacques cyangwa Ngoga Roger Aimable ariko byemezwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Umwe mu bo kwizera muri Rayon Sports, yabwiye IGIHE ati “Ba Visi Perezida bombi bareguye, batanze n’amabaruwa. Umuntu utaranditse ni uwitwa Olivier [Ndahiro] w’Umubitsi.”

Kuri ubu, iyi kipe yashyize imbere gutegura umukino wa Shampiyona izakirwamo na Gasogi United ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024, ibindi bikazasuzumwa nyuma.

Ngoga Roger Aimable wari umaze iminsi atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports ni we ugiye kuyiyobora
Me. Nyirihirwe Hilaire yari muri Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports mu 2020 ndetse ni we wari ushinzwe gukora amategeko shingiro yemejwe mbere y'amatora aheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .