00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngabonziza wa Police FC agiye kumara ukwezi adakina

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 December 2024 saa 04:04
Yasuwe :

Ngabonziza Pacifique agiye kumara ukwezi adakina nyuma yo kuvunikira urutugu ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Sudani y’Epfo ibitego 3-2, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, i Juba muri Sudani y’Epfo.

Ngabonziza yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ariko ntiyasoje igice cya mbere kuko yaje kugira imvune asimburwa na Kanamugire Roger.

Kuri ubu amakuru ava muri Police FC asanzwe akinira, avuga ko uyu mukinnyi abaganga basanze urutugu rwaratandukanye bityo azamara ukwezi adakina.

Ngabonziza ni umwe mu bakinnyi Police FC ikunda kwifashisha hagati mu kibuga cyane ko atanga ibisubizo mu bijyanye n’umubare w’abanyamahanga.

Police FC ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona izakira Gasogi United, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni mu gihe, Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.

Ngabonziza Pacifique agiye kumara ukwezi adakina kubera imvune y'urutugu
Ngabonziza ni umwe mu bakinnyi beza hagati mu kibuga
Amavubi azakina na Sudani y'Epfo umukino wo kwishyura ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .