Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, i Juba muri Sudani y’Epfo.
Ngabonziza yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ariko ntiyasoje igice cya mbere kuko yaje kugira imvune asimburwa na Kanamugire Roger.
Kuri ubu amakuru ava muri Police FC asanzwe akinira, avuga ko uyu mukinnyi abaganga basanze urutugu rwaratandukanye bityo azamara ukwezi adakina.
Ngabonziza ni umwe mu bakinnyi Police FC ikunda kwifashisha hagati mu kibuga cyane ko atanga ibisubizo mu bijyanye n’umubare w’abanyamahanga.
Police FC ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona izakira Gasogi United, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni mu gihe, Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!