00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neymar yasinye amasezerano mashya muri PSG ya miliyoni 26$ ku mwaka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Neymar yongereye amasezerano y’imyaka itatu akinira Paris Saint-Germain aho azajya ahembwa miliyoni 26$ ku mwaka kugeza shampiyona ya 2024/25 irangiye.

Uyu musore umaze imyaka ine mu Bufaransa akinira PSG, yayigezemo avuye muri Barcelone aho kugeza ubu ariwe mukinnyi uhenze mu mateka y’Isi kuko yaguzwe miliyoni 222 z’ama-euro, asaga miliyari 222 Frw.

Neymar yegukanye ibikombe bitandukanye by’igihugu kuva yagera mu Bufaransa, ariko icya Champions League iyi kipe ishaka ntarabasha kucyegukana nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe, indi ikaviramo muri ½.

Nyuma y’aho uyu musore yongereye amasezerano, undi uhanzwe amaso ni Kylian Mbappe uri mu bakinnyi bahagaze neza ku Isi.

Byari ibyishimo kuri Neymar nyuma yo kongera amasezerano muri PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .