Neymar yanenzwe ku gutegura ibirori by’abantu 500 mu gihe Brésil yugarijwe na COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ukuboza 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Neymar, yanenzwe bikomeye nyuma yo kuvugwaho gutegura ibirori by’iminsi itanu byahuje abantu 500 i Rio de Janeiro mu gihe abahitanywe na COVID-19 mu gihugu cye bamaze kurenga ibihumbi 190.

Bivugwa ko ibi birori byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2020 ndetse bizakomeza kugeza hatangiye umwaka mushya.

Ikinyamakuru O Globo cyo muri Brésil cyatangaje ko Neymar afite icyumba cyubatse ku buryo amajwi yo mu nzu ye iri muri Mangaratiba adasohoka hanze, akaba ariho yakiriye abo yatumiye.

Neymar afite inzu ya miliyoni 6£ muri Mangaratiba yaguze mu Ukwakira 2016, ayikoresha bwa mbere kuri Noheli yabaye nyuma y’amezi abiri.

Bivugwa ko Neymar yabujije abashyitsi be kujyana telefoni ngendanwa ndetse agatumira ababacungira umutekano muri ibyo birori.

Mu batumiwe harimo mushiki we, Rafaella Santos, ni umwe mu bavuga rikumvikana muri Brésil, Camila Loures.

Brésil iri mu bihugu byibasiwe cyane na COVID-19, aho kuri ubu hamaze gupfa abasaga ibihumbi 190 mu gihe abamaze kwandura basaga miliyoni 7.5.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamategeko w’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Augusto de Arruda Botelho, yagize ati “Igihembo cy’ubugwari cy’uyu munsi gikwiye Neymar ku birori bye by’iminsi itanu yateguye.”

Ikipe ishinzwe itangazamakuru rya Neymar yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko “Hateguwe ibirori byo kwizihiza umwaka mushya ariko bitari ku rwego rw’ibyatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Brésil ku mubare w’abatumiwe.”

Neymar amaze iminsi adakina nyuma yo kugirira imvune mu mukino wa Ligue 1 wahuje Paris Saint-Germain na Lyon mu ntangiriro z’uku kwezi.

Neymar aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe n'umuryango we bizihiza Noheli
Neymar aravugwaho gutumira abantu 500 mu birori byo kwizihiza umwaka mushya
Neymar yavunikiye mu mukino wa PSG na Lyon
Rutahizamu wa PSG asanzwe ategura ibirori bitandukanye, aho muri Gashyantare yatumiye abo bakinana muri PSG n'abagore babo ku isabukuru ye y'amavuko
Neymar ku isabukuru ye y'amavuko, ubwo yuzuzaga imyaka 28 muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .