Neymar yakinanye na Mbappé muri Paris Saint Germain kuva mu 2017 kugeza mu 2023. Muri icyo gihe bakinanye imikino 136 batwarana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Bufaransa.
Mu kiganiro, umunyamakuru Cyril Hanouna yagiranye na Europe 1 yatangaje ko Neymar yandikiye bagenzi be b’Abanya-Brésil ababurira ku gukinana na Mbappé.
Yagize ati “Bariya bakinnyi (bo muri Real Madrid) ni inshuti za Neymar. Yabandikiye urupapuro ababwira uko bagomba kwitwara avuga ko gukinana na Mbappé ari ishyano ari nko kuba ikuzimu.”
Real Madrid ifite abakinnyi bakomoka muri Brésil nka Rodrygo, Vinicius Junior, Éder Militão na Endrick.
Mbappé yerekeje i Madrid mu mpeshyi ndetse akomeje kugenda amenyera kuko amaze gutsinda ibitego bine mu mikino itandatu amaze gukina muri Real Madrid.
Nubwo Neymar avuga ibi, nta kibazo kiragaragara hagati y’impande zombi kuko mu mukino Real Madrid iheruka gutsinda Real Sociedad, Vinicius yakoreweho penaliti ayiha Mbappé ngo ayitere ndetse ni kenshi aba bakinnyi bagaragaye bishimira igitego mu buryo busanzwe buzwi kuri Mbappé.
Kugeza ubu, ku munsi wa gatanu wa Shampiyona ya Espagne, Real Madrid iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!