Neymar bamwibeshyeho bamugenera inkunga y’ibihumbi 113 Frw mu bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2020 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa mbere uhenze ku Isi mu mupira w’amaguru, Neymar, yemejwe mu buryo bwo kwibeshya ku rutonde rw’abakozi b’imirimo iciriritse muri Brésil bagenewe inkunga y’ingoboka ingana na 120$ (ibihumbi 131.1 Frw) muri ibi bihe bya Coronavirus.

Izina ry’uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain, itariki ye y’amavuko na nimero y’indangamuntu ye, byakoreshejwe mu kwiyandikisha kw’abakozi b’imirimo iciriritse bahembwa make, bagenewe inkunga na guverinoma mu bihe bya Coronavirus.

Iyi nkunga y’ingoboka igamije gufasha abakozi bo muri Brésil barimo abakora amasuku n’abatetsi, imirimo yabo yahagaze kubera ingamba zo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Neymar ufite amasezerano yamwinjirije miliyoni 95.5$ uyu mwaka (hafi miliyari 90 Frw) ndetse akaba ari we mukinnyi wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yagurwa miliyoni 222€ mu 2017, ntabwo yemerewe kuba muri abo bahabwa ubufasha.

Gusa, ubusabe bwakozwe hakoreshejwe izina rye bwabanje kwemerwa ndetse bushyirwa mu bazishyurwa mbere y’uko bushyirwa ‘mu bwigwaho’ bitewe n’uko butujuje ibisabwa byose.

Abashinzwe itumanaho ry’uyu mukinnyi usatira izamu, ntacyo bigeze basubiza Ibiro Ntaramakuru by’Abafansa (AFP) byashatse kumenya byinshi kuri aya makuru.

Ikinyamakuru cyo muri Brésil, UOL, cyatangaje ko abakozi ba Neymar bavuze ko atigeze asaba guhabwa iyo nkunga ndetse atazi n’uwaba warabikoze muri ubwo buryo.

Brésil ni kimwe mu bihugu byakozweho cyane n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi. Ni icya gatatu mu bihugu byapfushije abantu benshi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza aho abantu basaga ibihumbi 34 bamaze gupfa.

Neymar w’imyaka 28 ubu ari mu nzu ye ihenze iri ahitwa Mangaratiba, umujyi uri hanze ya Rio de Janeiro.

Neymar w'imyaka 28, ni umukinnyi wa kane wahembwe menshi kurusha abandi bose bo mu mikino itandukanye ku Isi mu 2020
Neymar yari yemejwe ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka kubera Coronavirus muri Brésil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .