Uyu mukinnyi bivugwa ko ashobora gusubira muri FC Barcelone, aravugwaho ko ari mu nzira zo kwibikaho ikirwa cya Japão.
Iki kirwa gifite hegitare 2,4 kiri hafi y’icyambu cy’umujyi wa Angra dos Reis mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Rio de Janeiro.
Giherereye mu gace karimo ibirwa 365 ndetse cyihariye ko gifite inkengero zacyo zigizwe n’umucanga.
Bivugwa ko nyiri iki kirwa ukomoka muri Canada, yishimiye ubusabe bwa Neymar wemeye kurenza miliyoni 3£ ku giciro yifuzaga kugira ngo birusheho kwihuta.
Umunyamakuru w’Umunya-Brésil Leo Dias yatangaje ko Neymar n’umukire wo muri Dubai, Sheik Muhammed Binghatti, bishyuye ibihumbi 40£ bakodesha iki kirwa kugira ngo bazagisohokereho mu mpera z’uku kwezi.
Mu byamamare byaraye kuri iki kirwa mu gihe cyashize harimo uwahoze ari umukunzi wa Neymar, Bruna Marquezine.
Aha hantu hafatwa nk’aho kuruhukira, hashobora kwakira abashyitsi 10, hagerwa hifashishijwe ubwato cyangwa kajugujugu.
Urugendo rwa kajugujugu ruva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Rio de Janeiro rutwara iminota igera kuri 35.
Neymar asanzwe afite inzu y’ibyumba bitandatu byo kuraramo, ahagwa kajugujugu, gym, ikibuga cya Tennis n’aho ubwato buhagarara. Iherereye mu Burasirazuba bwa Angra dos Reis.
Mu 2021, ikinyamakuru Em Off cyo muri Brésil cyatangaje ko Neymar yaguze indi nzu ya miliyoni 2,5£ mu gace ka Alphaville hafi ya São Paulo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al-Hilal muri Kanama 2023 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain yari amazemo imyaka itandatu.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Ikipe ya FC Barcelone yifuza kongera kumugura mu gihe yaba itabonye Erling Haaland wa Manchester City.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!