00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Newcastle yatsinze Liverpool yegukana igikombe nyuma y’imyaka 70

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 March 2025 saa 10:40
Yasuwe :

Newcastle United yari imaze imyaka 70 itazi uko igikombe gisa, yatsinze Liverpool FC ibitego 2-1, yegukana Carabao Cup yaherukaga guhusha mu 2023 ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo kuri Wembley Stadium habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rya Carabao Cup.

Newcastle United yagiye mu kibuga ibizi neza ko igikombe iheruka guha abafana bayo ari FA Cup yakinnye mu 1955, ndetse n’Umutoza wayo Eddie Howe ashaka kuba Umwongereza wegukanye igikombe afite ikipe yo mu Bwongereza kuva mu 2008 ubwo Harry Redknapp yafashaga Portsmouth gutwara FA Cup.

Muri uyu mukino wo kuri uyu munsi, Liverpool iheruka gusezererwa muri UEFA Champions League, ntiyabanj mu kibuga umunyezamu wayo Allison Becker, ndetse ikaba itari ifite na myugariro wayo Trent Alexander-Arnold wagize imvune.

Ku munota wa 45, Newcastle United yashyizemo igitego cya mbere ibifashijwemo na Dan Burn, kiyifasha kujya mu karuhuko iyoboye. Nyuma y’iminota itandatu y’icya kabiri, Alexander Isak yashyizemo ikindi ariko VAR iracyanga.

Nyuma y’umunota umwe kusa, rutahizamu Isak yashyizemo igitego cya kabiri, cyatumye igera ku munota wa 90+4 igihagaze neza. Muri iyi minota umunani yongeweho ni yo Liverpool yashyiriyemo icy’impozamarira cyinjijwe na Federico Chiesa.

Newcastle yatsinze ibitego 2-1 yari mu byishimo byinshi byo kongera gutuma abafana bayo bamwenyura nyuma yo gutuma abakunzi bayo bamwenyura nyuma y’imyaka 70.

Liverpool ntiyahiriwe n'umukino wa nyuma wa Carabao Cup
Newcastle yabujije amahwemo Liverpool
Abafana ba Newcastle bari bitabiriye ku bwinshi
Igice cya mbere cyayobowe na Newcastle
Ibyishimo byari byose kuri Joelinton Cássio wa Newcastle
Newcastle yegukanye irushanwa yari inyotewe
Dan Burn ni umwe mu bakinnyi ba Newcastle United bahagaze neza
Rutahizamu Alexander Isak yishimira igikombe yavunikiye
Newcastle yaherukaga igikombe mu myaka 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .