Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo kuri Wembley Stadium habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rya Carabao Cup.
Newcastle United yagiye mu kibuga ibizi neza ko igikombe iheruka guha abafana bayo ari FA Cup yakinnye mu 1955, ndetse n’Umutoza wayo Eddie Howe ashaka kuba Umwongereza wegukanye igikombe afite ikipe yo mu Bwongereza kuva mu 2008 ubwo Harry Redknapp yafashaga Portsmouth gutwara FA Cup.
Muri uyu mukino wo kuri uyu munsi, Liverpool iheruka gusezererwa muri UEFA Champions League, ntiyabanj mu kibuga umunyezamu wayo Allison Becker, ndetse ikaba itari ifite na myugariro wayo Trent Alexander-Arnold wagize imvune.
Ku munota wa 45, Newcastle United yashyizemo igitego cya mbere ibifashijwemo na Dan Burn, kiyifasha kujya mu karuhuko iyoboye. Nyuma y’iminota itandatu y’icya kabiri, Alexander Isak yashyizemo ikindi ariko VAR iracyanga.
Nyuma y’umunota umwe kusa, rutahizamu Isak yashyizemo igitego cya kabiri, cyatumye igera ku munota wa 90+4 igihagaze neza. Muri iyi minota umunani yongeweho ni yo Liverpool yashyiriyemo icy’impozamarira cyinjijwe na Federico Chiesa.
Newcastle yatsinze ibitego 2-1 yari mu byishimo byinshi byo kongera gutuma abafana bayo bamwenyura nyuma yo gutuma abakunzi bayo bamwenyura nyuma y’imyaka 70.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!