Nduhungirehe yasubije KNC wanenze Mukura VS, bisembura ibiganiro by’abatari bake

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Amagambo yatangajwe na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), akomeje kugarukwaho n’abatari bake nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Mukura Victory Sports amusubije ko yibeshye.

Gasogi United yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu, ikipe y’i Huye iwutsinda ku igitego 1-0 cya Iradukunda Bertrand mu gice cya mbere.

Iminsi ibiri mbere y’umukino, KNC yari yavuze ko mu mikino ibanza, Mukura VS yatsinze Gasogi United iyibye, ariko yizeye kuyitsinda 100% kugira ngo biyunge n’abafana babo.

Uyu muyobozi wa Gasogi United, yari yavuze ko kandi “aho kubaho imyaka 1000 nk’urukwavu, yabaho umunsi umwe nk’intare bikandikwa mu bitabo bya Kumbukumbu”, aho yashakaga kumvikanisha ko nubwo Mukura Victory Sports imaze igihe kirekire ishinzwe idakomeye kuko nta bikombe itwara, ahubwo irutwa na Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nyuma y’umwaka umwe gusa mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo umukino wari urangiye ku wa Gatandatu, Minisitiri Nduhungirehe yagiye ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, asubiza KNC na we wigeze kuba umukunzi ukomeye wa Mukura Victory Sports, amubwira ko yibeshye.

Yagize ati “Mugenzi wanjye KNC, reka mbikwandikire neza, aho kubaho umunsi umwe nk’urukwavu, nabaho imyaka 1000 nk’intare.”

“Gasogi United: Ubusa, Mukura Victory Sports: Kimwe.”

Nduhungirehe yashimiye kandi abakinnyi ba Mukura Victory Sports bongeye guha isomo Perezida w’abakinnyi bakiri bato b’i Gasogi.

Aya magambo ya Minisitiri Nduhungirehe na KNC, yagarutsweho bitandukanye n’abatari bake buri wese avuga uko abyumva.

Hari abashyigikiye KNC ko amagambo yavuze ari yo kuko Mukura Victory Sports ngo iheruka gutwara Igikombe cya Shampiyona hakibaho za perefegitura mu gihe bamwe bamusabye ko byaba byiza agiye avuga ari uko umukino urangiye.

Bamwe bavuga ko amagambo nk’aya aryoshya umupira ndetse yagakomeje mu gihe nta rundi rwango avuganwa cyangwa bikaba byateza guhangana kutajanye n’indangagaciro nyazo mu gihe cy’umukino.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, KNC, yavuze ko asanga abakinnyi ba Gasogi United bamaze kurengwa ku buryo nabo babayeho badahembwa nk’abo mu yandi makipe byatuma bitekerezaho bakongera kubona intsinzi.

Yagize ati “Ikintu noneho kibabaje dukinnye n’ikipe imaze amezi ane itazi ikitwa umushahara. Iyi ni ikipe ihemba buri kwezi, uduhimbazamusyi batubonera aho.”

“Ntekereza ko bashobora kuba bararenzwe wenda uwatuma babaho nk’uko abandi babaho bakwitekerezaho bakamenya y’uko inzara iryana bakumva ko no gushaka agahimbazamushyi bifite agaciro.”

Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura Victory Sports igira amanota 34 ku mwanya wa kane mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 22.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, umufana ukomeye wa Mukura VS, yasubije KNC ku magambo yavuze mbere y'umukino wabaye ku wa Gatandatu
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) ku mukino ikipe ye yatsinzwemo na Mukura VS ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza