Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ubwo iyi yari imaze gutsinda umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, wari wahuje Kiyovu na Vision FC.
Ndorimana yabanje kuvuga ko icyamugaruye muri Kiyovu Sports ari ugutuma itamanuka, akifuza gutanga byose ariko ikipe ikava mu makipe arwana no kutamanuka.
Ati “Abantu ntabwo bemera ariko iyo uberetse ibikorwa baremera. Ndumva kuva twatangira imikino yo kwishyura ni twe dufite amanota menshi. Haje imbaraga nshya.”
“Nagarutse muri Kiyovu Sports ari ugufasha kuko no kumanuka byarashobokaga. Nshyiramo imbaraga zose ngo ndebe ko yava aho iri, none irimo irahava. Ntabwo ikipe izamanuka, nimbona iri heza nzayisubiza abayobozi.”
Ndorimana kandi yavuze ko amafaranga ari gutanga muri Kiyovu Sports atazayishyuza kuko ari kubikorera ikipe ye.
Ati “Buri munsi iyo abakinnyi batsinze mbaha miliyoni 1 Frw, abatoza nkabaha ibihumbi 300 Frw. Nta muntu uyampa, ntanga ayanjye, niba ahari azabivuge. Ntabwo ibyo ntanga nabyishyuza, Kiyovu Sports ni iyacu.”
Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda rugeze ku Munsi wa 25, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 30.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!