00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenerali wa Kiyovu Sports yavuze kuri Miliyoni 1,3 Frw atanga uko iyi kipe itsinze (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 April 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Ndorimana Jean François Régis "Jenerali" wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, uri kuyifasha kuva mu makipe arwana no kutamanuka, yagaragaje ko amafaranga atanga adateze kuyishyuza.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ubwo iyi yari imaze gutsinda umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, wari wahuje Kiyovu na Vision FC.

Ndorimana yabanje kuvuga ko icyamugaruye muri Kiyovu Sports ari ugutuma itamanuka, akifuza gutanga byose ariko ikipe ikava mu makipe arwana no kutamanuka.

Ati “Abantu ntabwo bemera ariko iyo uberetse ibikorwa baremera. Ndumva kuva twatangira imikino yo kwishyura ni twe dufite amanota menshi. Haje imbaraga nshya.”

“Nagarutse muri Kiyovu Sports ari ugufasha kuko no kumanuka byarashobokaga. Nshyiramo imbaraga zose ngo ndebe ko yava aho iri, none irimo irahava. Ntabwo ikipe izamanuka, nimbona iri heza nzayisubiza abayobozi.”

Ndorimana kandi yavuze ko amafaranga ari gutanga muri Kiyovu Sports atazayishyuza kuko ari kubikorera ikipe ye.

Ati “Buri munsi iyo abakinnyi batsinze mbaha miliyoni 1 Frw, abatoza nkabaha ibihumbi 300 Frw. Nta muntu uyampa, ntanga ayanjye, niba ahari azabivuge. Ntabwo ibyo ntanga nabyishyuza, Kiyovu Sports ni iyacu.”

Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda rugeze ku Munsi wa 25, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 30.

Ndorimana Jean François Régis wayoboraga Kiyovu Sports ntahangayikishijwe n'amafaranga ari kuyishyiramo
Kiyovu Sports imaze kugera ku mwanya wa munani
Kiyovu Sports yatangiye kugira icyizere cyo kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .