00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndoli Jean Claude yavuze ku marozi yashinjwe ubwo Gorilla FC yakinaga na Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Ubwo igice cya kabiri cy’umukino wahuje Police FC na Gorilla FC ku wa Mbere cyari gitangiye, umunyezamu Ndoli Jean Claude yagaragaye asuka ibintu mu izamu bamwe babifata nk’amarozi.

Police FC yaraye inganyije ubusa ku busa na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Mbere.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, nta buryo bwinshi bugana mu izamu bwabonetse uretse ubwa Ndayishimiye Antoine Dominique na Rutanga Eric bateye ku ruhande imipira babonye.

Mu minota 45 ya nyuma ni bwo Police FC yabonye uburyo butandukanye, ariko abarimo Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée, Twizeyimana Martin Fabrice na Ndayishimiye Antoine Dominique bagorwa n’umunyezamu Ndoli Jean Claude na ba myugariro be.

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Ndoli Jean Claude wari mu izamu rya Gorilla FC, yagaragaye asuka ibintu mu izamu, bamwe baketse ko ari amarozi dore ko izamu rye nta mupira winjiyemo nyamara hari n’aho yasohotse nabi, umupira yananiwe kugeraho utewe na Nshuti Dominique Savio n’umutwe ujya hejuru y’izamu.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Ndoli Jean Claude yavuze ko ibyo yakoze atari amarozi, ahubwo byari ugutesha umurongo abo bahanganye.

Ati “Iriya ni mind game [kubeshya abo muhanganye ugamije kubatesha umurongo], ni ukwica umuntu mu mutwe.”

Abajijwe ibyari mu isashi yanyujije mu izamu, yagize ati “Ntacyo. Nta cyari kirimo, ni ‘mind game’. Irakora cyane, buriya iyo turi mu kibuga uzarebe, ntimuba mubyumva? Hari n’igihe tuba dutukana ariko nyuma byarangira mukoroherana ubuzima bugakomeza.”

Ndoli Jean Claude wavuze ko ashobora gukinira Ikipe y’Igihugu igihe cyose yakwitabazwa, amaze imyaka 18 ari umunyezamu mu Cyiciro cya Mbere, aho yakiniye Police FC, APR FC, AS Kigali na Musanze FC.

Kunganya umukino wabaye ku wa Mbere, byatumye Police FC igira amanota atanu mu mikino ine mu gihe Gorilla FC yabonaga inota rya kabiri.

Amashusho ya Ndoli Jean Claude anyanyagiza ibintu mu izamu yagarutsweho cyane
Ndoli Jean Claude yavuze ko nta cyari mu isashi yanyujije mu izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .