Tariki 7 Ukwakira 2022 nibwo Ndizeye yacomotse urutugu mu mukino wa ½ cy’igikombe cya ’Made in Rwanda Tournament’, wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports.
Iyi mvune yakomeje kuyikiniraho ahabwa ubufasha bw’ibanze, ariko aza kuyitoneka ku mukino batsinzwemo na APR FC 1-0, aho yavuye mu kibuga bigaragara ko urutugu rwacomotse.
Mu minsi mike yakurikiyeho, Ndizeye yahishuye ko abaganga bakomeje kumukurikirana, ariko mu byo bamubwira harimo ko hakenewe izindi mbaraga zirimo no kubagwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2022, saa tanu z’ijoro nibwo ubuyobozi bw’ikipe bwashyize hanze amakuru y’uko yamaze kubagwa, bumwifuriza no kugaruka vuba.
Buti "Ndizeye Samuel yakorewe ibikorwa byo kubagwa urutugu rw’iburyo kandi byagenze neza, turamwifuriza gukira vuba."
Ku bigendanye n’igihe uyu mukinnyi ukomoka i Burundi azamara hanze y’ikibuga, ngo azategereza ibisubizo cy’abaganga.
Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rayon Sports, aho yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’Ukwakira 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!