Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umukino mwiza ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona.
Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bahamya ko ari umwe mu mikino myiza uyu myugariro yagize mu mwaka urenga amaze muri iyi kipe.
Abajijwe uko ahagaze muri iyi minsi cyane ko akomeje gutanga ibimenyetso byo gusubira mu bihe bye byiza, Serumogo yavuze ko biva mu ihangana rye na Omborenga.
Yagize ati “Ubu ndi mu mwanya mwiza wo gukina no kureba uko naba ubanza mu kibuga. Rero kuba narakinnye neza (umukino wa Police FC) bimpa icyizere cyo gukomeza kwitwara neza.”
Yakomeje agira ati “Twese turi abakinnyi beza ariko mu ikipe hagomba kuba ihangana. Icyo nabwira Aba-Rayons bafite abakinnyi beza kuri kabiri uwajyamo wese yatanga umusaruro mwiza.”
Uyu mukinnyi yagowe cyane n’umwaka wa mbere muri Gikundiro avuga ko asunikwa no kuba mu ikipe ikomeye ndetse n’uwo bahanganiye umwanya.
Ati “Rayon Sports ni ikipe isunika umuntu kuko ari nkuru rero mu rwego rw’ihangana ryanjye nawe (Omborenga), imyitozo akora ndayibona n’iyanjye akayibona rero bimpa imbaraga zo gukomeza kumera neza kugira ngo igihe mbonye umwanya nitware neza.”
Rayon Sports imaze imikino 14 idatsindwa. Abajijwe ibanga ry’ibihe byiza iyi kipe irimo, Serumogo yavuze ko byatewe n’umutoza washyize hamwe abakinnyi.
Ati “Umutoza yashyize ikipe hamwe abagira nk’inshuti rero navuga ko icya mbere cyadufashije ari umutoza kuko nta bibazo agirana n’abakinnyi, buri wese afite uko baganira ku giti cye bitewe n’ibihe arimo.”
Uyu mukinnyi yavuze ko umukino wa Mukura VS uzaba ukomeye cyane kuko muri iyi minsi amakipe yose yifuza gukuraho agahigo ka Rayon Sports ko kudatsindwa.
Ati “Ni umukino ukomeye kuko buri wese turi gukina arifuza gukuraho agahigo kacu ko kuba tutaratsindwa ariko tumeze neza mu kibuga no hanze n’ubu twiteguye gutsinda.”
Rayon Sports izasura Mukura VS ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2024 Saa Kumi n’imwe kuri Stade ya Huye. Ni umukino utegerejwe na benshi kuko haribazwa niba iyi kipe yambara umuhondo n’umukara izashobora kuba iya mbere yahagarika Gikundiro.
Murera iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, mu gihe Mukura iri ku wa munani n’amanota 18.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!