Diouf ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku guhuza siporo n’ishoramari ya ‘SportsBiz Africa Forum 2024’ iri kubera muri Kigali Convention Centre, hagati ya tariki ya 26-27 Nzeri 2024.
Uyu Munya-Sénégal, mu kiganiro yatanze yagize ati “Icya mbere ndashimira Abanyarwanda bose ku buryo banyakiriye, rwose kuva nagera hano nta kibazo na kimwe nagize ndiyumva nkaho ndi mu rugo”.
Diouf yavuze ko azi neza umubano w’ibihugu byombi kandi buri uko ageze mu Rwanda asanga hari impinduka zihari kubera ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda.
Ati “Iyo urebye ibikorwa remezo biri hano bisa neza nk’ibyo Perezida wacu, Macky Sall, yaduhaye. Ni ibihugu by’inshuti kandi n’abaperezida bombi ari bo Perezida Kagame na Macky Sall na bo ni inshuti. Ndabizi kubera ko Macky Sall ari umuntu wanjye wa hafi.”
“Ni abayobozi bombi baha agaciro urubyiruko. Mvugishije ukuri nta gihe kinini gishize mvuye ino, ariko buri uko nje nsanga hari ikintu gishya cyabaye. Ibi bigaragaza ko mufite umuyobozi mwiza, umuyobozi mugomba kwizera, umuyobozi mugomba gukurikira, umuyobozi uvugwa hose muri Afurika kubera ko buri wese aba abona aho muva n’aho mugana. Ni ingenzi kubigarukaho.”
Yeretse urubyiruko ko nta rwitwazo rufite mu kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yaruhaye kuko yashyizeho ibikorwaremezo bya siporo birahari, kandi si ku Banyarwanda gusa ahubwo no kuri Afurika.
Diouf w’imyaka 43 y’amavuko, yagaragaye cyane mu Mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2002 ubwo yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ndetse akanakinira amakipe akomeye nka Liverpool, Leeds United n’izindi zo mu Bwongereza, Rennes na Lens zo mu Bufaransa, n’izindi.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!