Muri Nyakanga ni bwo Ndekwe Félix yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Vision FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Mu kiganiro cyihariye uyu mukinnyi yagiranye na IGIHE, yavuze ko umubyeyi we yifuzaga kumubona muri Kiyovu Sports akunda ndetse yababajwe no kumva iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yamwegereye yaramaze gusinya muri Vision FC.
Ati “Yarabyifuje ko naza kubakinira ariko abayobozi bamvugishije batinze kuko nari naramaze gusinya [muri Vision FC]. Byaramubabaje cyane kuba Kiyovu Sports yaranshatse kandi naramaze kugenda ariko igihe icyo ari cyo cyose nshobora kuzayikinamo. Umubyeyi wanjye yifuza kumbona nambaye icyatsi, arabyifuza cyane, ndakeka ko ntarakura cyane, icyo kintu nzakimuha.”
Ku cyatumye ahitamo kwerekeza muri Vision FC igiye gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere, Ndekwe yavuze ko yumvise gahunda yayo agasanga bashobora gukorana.
Ati “Vision FC nayihisemo kuko yanyegereye, imbwira ko ifite gahunda yo gukina Icyiciro cya Mbere idafite gahunda yo kumanuka, twumvikanye uko tuzakorana. Intego ni ukwitwara neza ikaza mu makipe atandatu ya mbere kandi birashoboka.”
Ku bihe yibuka muri Rayon Sports aherukamo, yari amazemo imyaka ibiri, Ndekwe Félix yavuze ko ari Igikombe cy’Amahoro n’icya Super Coupe begukanye, kongeraho abakunzi bayo.
Ati “Nagiriye ibihe byiza ku bafana, bambaye hafi. Hari igihe nageze sinakina ariko ntabwo banteye umugongo, bambaye hafi, biri mu byatumye niyumvamo Rayon Sports.”
Abajijwe impamvu atakomezanyije na yo ubwo amasezerano yari arangiye, Ndekwe yavuze ko byatewe “na gahunda bari bafite.”
Mu 2020, mbere y’uko Haruna Niyonzima asubira gukina muri Young Africans SC, yasigiye nimero 8 yambaraga Ndekwe Félix kubera ubuhanga yamubonagamo.
Uyu mukinnyi yavuze ko ari ibintu yishimiye ndetse buri gihe agerageza kurinda icyo cyizere yagiriwe n’umwe mu bakinnyi yakuze akunda.
Ati “Nishimiye kubona umukinnyi nka Haruna twese twakuze dukunda afata umwanzuro wo kunsigira nimero yambaraga. Numvise hari icyo yambonyemo. N’ubu mbiha agaciro. Haruna turaganira haba kuri telefoni no mu kibuga, iyo abonye hari akantu katari keza ukoze, arakubwira ngo ubutaha ugahindure.”
Ndekwe yakuriye mu Ikipe y’Abato ya Kiyovu Sports mbere yo gukinira Vision FC mu Cyiciro cya Kabiri aho yavuye ajya mu Pépinière FC na Marines FC yakiniye imyaka ibiri.
Mu 2019, ni bwo yaguzwe na Gasogi United yigaragajemo, maze nyuma y’amezi atatu gusa ahita agurwa na AS Kigali yakiniye imyaka ibiri n’igice mbere yo kubengukwa na Rayon Sports yaherukagamo.
Uyu mukinnyi yashimangiye ko kujya muri Vision FC ari ‘ugusubira inyuma ngo abashe gusimbuka” kuko afite intego yo gusubira mu makipe makuru no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Video: Inshungu Spes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!