Tariki ya 14 Nzeri 2024, ni bwo Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar bahagurutse mu Rwanda berekeza i Munich, bahagarariye u Rwanda nka hamwe mu ho Bayern Munich ishakira impano za ruhago.
Mu gihe cy’amezi atatu bamazeyo, Ndayishimiye yatowe mu bakinnyi bo hagati bazaba bari muri iyi kipe mu marushanwa atandukanye.
Si ubwa mbere Ndayishimiye w’imyaka 17 yari agiye mu Budage kuko yabanje kujyayo mu igeragezwa ariko akagaruka mu Rwanda gusa ahabwa andi mahirwe kuko hari impano bamubonyemo.
Mbere yo kujya muri iyi kipe yabanje gukinira ikipe y’abato ya The Winners FC.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Bayern Munich, avuga ko azakora ibishoboka byose akaba umukinnyi wabigize umwuga, “Ibisigaye bigaharirwa Imana.”
Academy ya Beyern Munich isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kuyikarishya bigendanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!