Ndayishimiye ‘Bakame’ yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’iminsi y’amahari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Ndayishimiye Eric [Bakame] wari umunyezamu ngenderwaho wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa umugambi mubisha wo kuyitsindisha no kwirukanisha umutoza.

Bakame yashinjwe kugambanira Rayon Sports muri Shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe no guta akazi ku mukino yakinnye na Musanze FC ku wa 8 Kamena 2018.

Ni imyitwarire itarihanganiwe n’ubuyobozi ndetse ku wa 10 Kamena 2018 buramuhagarika.

Uyu munyezamu uri mu bakomeye mu Rwanda yageze muri Rayon Sports ku wa 12 Nyakanga 2013 avuye muri APR FC. Urugendo rwe rwashyizweho iherezo ku wa 17 Ugushyingo 2018.

Amezi atanu yari amaze yarahagaritswe, adahabwa umushahara yashibutsemo amahari ashingiye ku kuba yarifujwe na AFC Leopards yo muri Kenya ariko azitirwa no kubona ibyangombwa biva muri Rayon Sports byo kuyerekezamo.

Rayon Sports yasobanuye ko yamusabye kwandika ibaruwa yisobanura ariko ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yatanze. Kuri Bakame ngo ntiyari kuvuga ibyo atakoze ngo aneze abayobozi.

Nyuma y’iminsi bishyizwe ku karubanda, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, Bakame yanditse ubutumwa bw’umudandure kuri Facebook ye agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports. Yishimiye kwemererwa kujya gushakira ubuzima ahandi.

Kubona ibyangombwa birafungura amarembo amuganisha muri AFC Leopards yo muri Kenya aho yarambagirijwe gusimbura Umunya-Kenya, Ezekiel Owade

Yanditse ashimira ababanye na we muri Rayon Sports afata nk’umuryango we ariko yirinda kwimbika mu bibazo yavuzweho avuga ko ari ibinyoma byahimbiwe kumusiga icyasha.

Ati “Ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko nk’uko nabeshyewe kenshi.”

Bakame yashimishije Aba-Rayons mu gihe bamaranye ndetse yizihiraga benshi ku mukino wa mukeba APR FC kuko ntiyaryaga iminwa mbere yo gucakirana.

Bakame yahesheje Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu 2017. Ari no mu itsinda ry’abakinnyi bandikanye nayo amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mbere yo gusezererwa na Enyimba FC yo muri Nigeria ibanyagiye 5-1 muri ¼.

Ubutumwa bwa Bakame asezera Rayon Sports

Urugendo rwanjye muri Rayon Sports rwatangiye tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe tariki ya 17 Ugushyingo 2018.

Imyaka itanu ni myinshi ndi muri Rayon Sports, Ikipe yambereye umuryango mwiza. Ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira.

Natanze imbaraga nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari muri Rayon Sports, nkora ibishoboka byose ngo Rayon Sports igere ku musaruro mwiza.

Ndashimira muri rusange abayobozi ba Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe, abaganga, abakozi bose ba Rayon Sports. By’umwihariko abafana ba Rayon Sports, sinzi ko nabona uburyo mbashimira, ariko muri make ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana.

Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.

Mu mutima wanjye hari ukuri ku byabaye byose kuva muri Kamena. Si ngombwa ko mbigarukaho ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.

Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite.

Abakomeje kumba hafi ndabashimira mwese. Umuryango wanjye uciye mu bihe bikomeye mu minsi ishize yose, ndabashimira ko bakomeje kumba hafi.

Umufasha wanjye, umujyanama wanjye, abanyamategeko, abayobozi batandukanye bamfashije, mwarakoze cyane. By’umwihariko ndashimira itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ku kazi mukomeza gukorera umupira.

Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame mwamenye mbere.

Perezida Muvunyi, ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira.

Rayon Sports ni umuryango wanjye, ndayifuriza ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana.

Gikundiro ni umuryango! Ejo cyangwa ejo bundi Imana nibishaka nzagaruka.

Ndayishimiye Eric Bakame yasezeye kuri Rayon Sports. Uyu munyezamu uri mu bakomeye mu Rwanda arifuzwa na AFC Leopards yo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza