Ndayiragije yari amaze amezi icyenda atoza Bugesera FC nyuma yo kuhagera asimbuye Mbarushimana Abdou wirukanywe muri Mata 2022 kubera umusaruro muke.
Nubwo nta gihe kinini cyari gishize yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kamena, Ndayiragije yahisemo gutandukana na Bugesera FC.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mutoza ukomoka mu Burundi yari amaze iminsi ategura gusohoka muri Bugesera FC.
Zimwe mu mpamvu zamuteye gufata iki cyemezo zirimo kuba iyi kipe yo mu Burasirazuba imaze amezi arenga abiri idahemba abakozi bayo ndetse ubuyobozi bukaba bwarivangaga mu kazi ke.
Ndayiragije aheruka kuvugwa ku rutonde rw’abatoza bifuzwaga na Espoir FC, ariko iyi kipe y’i Rusizi yahisemo mwenewabo, Niyonkuru Gustave, ngo abe ari we uzasimbura Bisengimana Justin uherutse guhagarikwa ukwezi.
Mu itangazo Bugesera FC yashyize hanze, yavuze ko yatandukanye na Ndayiragije ku bwumvikane ndetse ikipe igiye gusigaranwa n’abatoza bakoranaga.
Yagize iti “ Ku bwumvikane bw’impande zombi, ibuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y’akazi. Ikipe iraba itozwa n’abasigaye muri ‘staff technique’, mu gihe hagishakwa undi mutoza mukuru. Kwitegura imikino yo kwishyura birakomeje.”
Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya @Bugesera_fc n'Umutoza #EtienneNdayiragije basheshe amasezerano y'akazi.
Ikipe iraba itozwa n'abasigaye muri staff technique, mu gihe hagishakwa undi mutoza mukuru.
Kwitegura imikino yo kwishyura birakomeje. pic.twitter.com/0OG6Z7HkU9
— Bugesera Football Club (@Bugesera_fc) January 9, 2023
Bugesera FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 18, izasubukura iyo kwishyura yakirwa na Sunrise FC mu byumweru bibiri biri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!