Ku muntu ukurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, izina Ndatimana Robert si rishya mu matwi ye. Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yamenyekanye bwa mbere ari mu Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 yahaye benshi ibyishimo ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi mu 2011.
Nyuma y’aho uyu mukinnyi yanyuze mu makipe arimo Isonga FC, Rayon Sports, Police FC, Bugesera FC, Gicumbi na Sunrise FC ari na yo aherukamo mu mwaka ushize.
Nyuma yaho hagiye hasohoka amakuru avuga ko uyu mukinnyi yarwaye ku buryo atagishobora gukina umupira w’amaguru.
Mu kiganiro Ndatimana yagiranye na IGIHE yagarutse ku burwayi yagize bwatumye areka gukina n’intego afite mu bihe biri imbere.
Yavuze ko yari arwaye indwara y’agahinda gakabije (Depression) gusa ngo abantu benshi batari babizi bamwitaga umusazi abandi bakabibona nk’aho ari imyitwarire mibi aho kumwegera ngo bamubaze bagahitamo kumuhunga.
Ati “Narwaye ‘Depression’ ariko kubera ko abantu benshi batari babizi bari bazi ko hari ibindi bindi. Nyuma naje kwivuza mu gihe cy’amezi nk’abiri nza kongera gukira mbifashijwemo n’umuryango wanjye. Nivurije kuri Caraes Ndera aho nivuje amezi abiri na bo babonye ko nakize bansubiza umuryango wanjye.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu agishoboye gukina umupira w’amaguru ndetse ngo kuri ubu yagize n’amahirwe ari kwitoreza mu ikipe ya Rwamagana City.
Ndatimana ubwo yari arwaye yari yarananutse cyane ndetse hari abahuzaga uburwayi bwe no gukoresha ibiyobyabwenge byatumye atamererwa neza.
Uyu mukinnyi nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bavura by’umwihariko uburwayi bufata mu mutwe, kuri ubu yongeye no gutangira gukina ruhago nk’uko byahoze mbere.
Ndatimana amaze iminsi akorera imyitozo muri Rwamagana City FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Yabwiye umunyamakuru ko ari gushakisha ikipe yakinira kugira ngo anereke abakunzi ba ruhago ko yakize ndetse agishoboye gutanga umusanzu muri siporo.
Yakomeje ati “Icyo nabwira abantu ni uko ibyabaye mbere bumvise bitari byiza byari uburwayi nari nagize, nta kindi kintu cyari kibyihishe inyuma. Ubwo burwayi rero narabwivuje neza ubu ndashimira Imana n’umuryango wanjye wamvuje ngakira.”
“Ubu niteguye ko isaha iyo ari yo yose ikipe yampa akazi nagakora neza nk’uko mbere byari bisanzwe.”
Ndatimana yamaze impungenge abayobozi b’amakipe bumva ko yaba agifite imyitwarire nk’iya mbere, ashimangira ko azabyerekanira mu kibuga.
Kuri ubu afite ingamba zo kwitwara neza no gukuraho amateka mabi yagiye amuvugwaho mu gihe yari arwaye ‘depression’ abenshi bakajya bagira ngo ni imyitwarire mibi imuturukaho.
Ati “Byari uburwayi ariko ubu imyitwarire myiza ndayifite niteguye kubaha umupira mwiza nibaramuka bangiriye icyizere nk’uko mbere nakigirirwaga.”
Ndatimana Robert w’imyaka 27 avuka mu Karere ka Rwamagana; yigiye umupira mu bana 30 bari batoranyijwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo bakine Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 u Rwanda rwakiriye mu 2010.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!