Arsenal yatsinzwe na Wolverhampton Wanderers ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabaye ku Cyumweru, uba uwa gatatu wikurikiranya itsinzwe.
Iyi kipe mu Mujyi wa Londres iri ku mwanya wa 14 nyuma yo gutsindwa imikino itanu mu 10 imaze gukina, ndetse yatakaje imikino itatu iheruka gukinira iwayo.
Igitego cyatsinzwe na Gabriel Magalhães ku Cyumweru ni cyo cya mbere iyi kipe yatsinze mu mikino itandatu iheruka ya Premier League, hatabariwemo ibitego bya penaliti.
Arsenal yatsinzwe kandi uyu mukino nyuma y’umwaka umwe hirukanwe Unai Emery wasimbuwe na Arteta.
Gusa, Arteta w’imyaka 38 wahoze yungirije Pep Guardiola muri Manchester City, yavuze ko nta mwanya yatakaza ku bibazo bijyanye n’ahazaza he muri Arsenal.
Ati “Ni ikintu kuva ku munsi nahisemo kuba umutoza nzi ko kizaba. Nzi ko umunsi umwe nzirukanwa cyangwa nkava mu ikipe. Sinzi niba ari umunsi umwe nyuma yo gusinya amasezerano yanjye, ukwezi, umwaka cyangwa ari mu mezi atandatu. Ntabwo bijya bimpamangayikisha.”
“Ikindaje ishinga ni ugutuma abakinnyi bitwara neza, gufasha ikipe mu buryo bwiza bushobora ikitwara neza kurushaho. Ndabizi, ndabisubiramo, muri uyu mwuga, umunsi umwe nzirukanwa cyangwa nzagenda ariko ntabwo nzi igihe bizabera.”
Muri Shampiyona, Arsenal izasubira mu kibuga ku Cyumweru, aho izahura na Tottenham zihangana nk’amakipe amwe yo mu Mujyi wa Londres.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!