00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Natwe dufite ibyacu twifuza - Umutoza wa Gorilla FC ku mikino ya APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 May 2025 saa 01:27
Yasuwe :

Umutoza wungirije wa Gorilla FC, Sibomana Abouba, yatangaje ko batazaharira APR FC cyangwa Rayon Sports mu mikino bafitanye yahindura byinshi kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.

Rwanda Premier League iri kugana ku musozo ndetse Rayon Sports na APR FC zikomeje guhatanira Igikombe cya Shampiyona cyane ko ikinyuranyo ari inota rimwe gusa.

Mu mikino itatu isigaye, aya makipe yombi afitemo umukino azahura na Gorilla FC, bivuze ko ishobora kuzagira ijambo kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.

Benshi bakunze gushinja Gorilla FC kuba nka murumuna wa Rayon Sports, kubera ko abayishinze bayihozemo mbere yo gushinga ikipe yabo.

Umutoza wungirije wa Gorilla FC, Sibomana Abouba wananyuze muri aya makipe y’ubukombe mu Rwanda ubwo yari umukinnyi, yavuze ko nta kipe bazaharira kuko nabo bifuza kuzasoza mu muri ane ya mbere.

Yagize ati “Namwe muzabona imikino tuzakina na bo. Ntabwo tuzarekera ikipe runaka kuko natwe dufite ibyacu twifuza. Ni byiza ko Gorilla FC yazaboneka mu makipe ane ya mbere. Ayo manota natwe turayashaka.”

Yakomeje avuga ko kuri iyi mikino, bazafungura ntibugarire cyane kuko iyo ubikoze usanga aribwo amakipe makuru agutsinze ibitego byinshi.

Ati “Ikipe nkuru iyo uzubashye ni nabwo zigutsinda ibitego byinshi. Ahubwo iyo utinyutse mu gakina hari igihe bikunda yego yagutsinda ariko wenda zikagutsinda wakinnye.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, APR FC izakira Gorilla FC saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni mu gihe, tariki ya 24 Gicurasi 2025, Gorilla FC izasoza Shampiyona ikina na Rayon Sports.

Kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.

Ku wa Gatandatu, Gorilla FC izakina na APR FC, yateye mpaga mu mukino ubanza
Gorilla FC yahize kuzitwara neza imbere ya Rayon Sports
Gorilla FC irifuza kuzasoza mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .