U Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Umutoza wa Nigeria, Éric Sékou Chelle, yari yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha barimo rutahizamu wa Bayer Leverkusen, Nathan Tella.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatangaje ko Tella w’imyaka 25, atazitabira ubutumire kubera imvune yagiriye mu ikipe ye.
Super Eagles yongeyeho ko Nathan Tella yasimbujwe myugariro Joshua Torunarigha ukinira Ikipe ya Gent yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Nigeria izakina n’Amavubi isabwa gutsinda dore ko mu mikino ine imaze gukinwa, yatsinzwe umwe, inganya indi itatu ndetse iri ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C.
U Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota arindwi, aho ruyanganya na Afurika y’Epfo na Bénin mu gihe Lesotho ifite amanota atanu ku mwanya wa kane.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza u Rwanda na Nigeria, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa muri Stade Amahoro mbere y’uko Amavubi atsindira Super Eagles iwayo ibitego 2-1 mu Ugushyingo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!