00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nathan Tella yakuwe mu bakinnyi ba Nigeria yitegura Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 March 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Rutahizamu wa Bayer Leverkusen mu Budage, Nathan Tella, yakuwe mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu ya Nigeria “Super Eagles” izifashisha ihura n’Amavubi kubera imvune.

U Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Umutoza wa Nigeria, Éric Sékou Chelle, yari yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha barimo rutahizamu wa Bayer Leverkusen, Nathan Tella.

Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatangaje ko Tella w’imyaka 25, atazitabira ubutumire kubera imvune yagiriye mu ikipe ye.

Super Eagles yongeyeho ko Nathan Tella yasimbujwe myugariro Joshua Torunarigha ukinira Ikipe ya Gent yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Nigeria izakina n’Amavubi isabwa gutsinda dore ko mu mikino ine imaze gukinwa, yatsinzwe umwe, inganya indi itatu ndetse iri ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C.

U Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota arindwi, aho ruyanganya na Afurika y’Epfo na Bénin mu gihe Lesotho ifite amanota atanu ku mwanya wa kane.

Mu mikino ibiri iheruka guhuza u Rwanda na Nigeria, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa muri Stade Amahoro mbere y’uko Amavubi atsindira Super Eagles iwayo ibitego 2-1 mu Ugushyingo.

Nathan Tella ntazakina umukino w'Amavubi kubera imvune
Tella yasimbujwe muri Super Eagles nyuma yo kuvunikira muri Bayer Leverkusen
Myugariro Joshua Torunarigha ukina mu Bubiligi, yahamagawe ngo asimbure Nathan Tella

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .