00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guardiola yatsinzwe, yirya inzara arakomereka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 November 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Manchester City ikomeje kuba mu bihe bibi ariko by’umwihariko umutoza wayo, Pep Guardiola umaze imikino itandatu adatsinda, ibintu bimubayeho ku nshuro ya mbere mu mateka ye y’ubutoza.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2024, Manchester City yanganyije na Feyenoord Rotterdam ibitego 3-3, uba umukino wa gatandatu wikurikiranya iyi kipe yo mu Bwongereza itabona amanota atatu.

Iyi kipe yatsinze ibitego 3-0 ariko iza kubyishyurwa byose, birangira amakipe yombi aguye miswi.

Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Guardiola yatangaje ko impinduka eshatu yakoze atari zo zatumye atakaza umukino kuko nta kibazo yazibonagamo.

Ati “Yego dufite ibibazo. Impinduka eshatu? Umukino wari utararangira ariko na none ku bitego bitatu twari dufite nta kibazo nabibonagamo.”

Abajijwe ku myitwarire y’abakinnyi be, yanze kugira icyo atangaza avuga ko bazi icyo gukora.

Ati “Ntabwo ari ngombwa kugira icyo mvuga ku bakinnyi banjye, bakizi neza cyane.”

Nyuma y’umukino kandi uyu mutoza yagaragaye afite ibikomere mu maso nko ku izuru no ku gahanga.

Abajijwe icyo yabaye, yavuze ko yashakaga kwibabaza.

Ati “Ibi bikomere? Niriye inzara, nashakaga kwibabaza.”

Ku Cyumweru, tariki 1 Ukuboza 2024, Manchester City izasura Liverpool mu mukino w’umunsi wa 13 wa Premier League usobanuye byinshi kuko amakipe yombi akurikirana ku rutonde, aho Liverpool ya mbere irusha Man City amanota umunani.

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola yikomerekeje ku bushake nyuma yo kwishyurwa ibitego bitatu
Manchester City imaze imikino itandatu yikurikiranya idatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .