00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nararoze ni yo mpamvu navunitse: Buteera yahishuye ikoreshwa ry’amarozi mu Amavubi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mushya wa AS Kigali, Buteera Andrew watiwe muri APR FC, yavuze ko yigeze gusabwa na mugenzi we gukoresha amarozi bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse byatumye agira imvune.

Buteera Andrew ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano y’umupira w’amaguru ndetse yari mu Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cya 2011 cyabereye muri Mexique.

Aganira na Televiziyo Rwanda ku wa Gatandatu, mu kiganiro Kickoff, Buteera Andrew, yavuze ko yigeze gusabwa na mugenzi we gukoresha amarozi ubwo bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinaga CECAFA.

Ati “Reka nerure na none usubiye ku burozi, muri U-17 [Ikipe y’Igihugu y’Abato] ntabwo nigeze numva, ngeze mu Ikipe Nkuru umwe mu bakinnyi nakundaga cyane arambwira ati ‘Rero uyu mukino urakomeye’, CECAFA yose nari nayikinnye nta muntu umbwira ijambo na rimwe, ni ubwa mbere nari numvise ijambo ngo iyo ugiye kwinjira mu kibuga banza umugongo uyu mukino urakomeye, ntabwo twayitsinda utabikoze.”

Yakomeje avuga ko yumvise mugenzi we wabimusabye, arabikurikiza, ariko bimuviramo kugira imvune muri iyo mikino yabereye muri Tanzania.

Ati “Ndamureba, mu mutwe birahinduka, ndabikora. Ubu nanjye nararoze, nararoze ni yo mpamvu navunitse, ya mvune ya mbere muri Tanzania, ariko icyo gihe nafashe ingamba zo kuvuga ngo nta muntu uzongera kumvuna angiriye inama idafite ishingiro. Ubwo narabikoze, ntabwo nzongera kubikora. Nzasenga Imana yanjye, nzakora cyane kandi niyamamaze.”

Yasubije abavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe

Buteera Andrew ntiyakiniye APR FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21 ndetse bamwe bavugaga ko yitabwaho n’abaganga kuko afite ikibazo cyo mu mutwe. Gusa, hari n’abavugaga ko yaba yararozwe, ariko ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga bukaba bwarabyamaganiye kure.

Muri iki kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Buteera yavuze ko na we abyumva ko hari abamwita umusazi, ariko we ntacyo bimubwiye kuko ameze neza n’umuryango we.

Ati “Ndabyumva umwaka ugashira, ariko naje kugira ngo nihagarareho. Buteera ntabwo ari umusazi, Buteera ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, Buteera yafashe icyemezo cyo kwambika umugore we impeta yirinda ikintu cyamurangaza. Ntabwo warera abana babiri uri umusazi.”

Buteera yavuze ko agifite byibuze indi myaka icyenda yo gukina kandi nabisoza azasigira ubumenyi bwe abakiri bato nk’umutoza.

Uyu mugabo w’imyaka 27, yakuriye muri Uganda ndetse ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011, yari avuye muri Proline FC yo muri Uganda.

Nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, yagiye muri APR FC yakiniye kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, aho yatijwe umwaka umwe muri AS Kigali mu cyumweru gishize.

Buteera Andrew yahishuye ko hari uwigeze kumusaba gukoresha amarozi mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Nyuma y'imyaka icyenda akinira APR FC, Buteera Andrew yatijwe umwaka umwe muri AS Kigali
Buteera Andrew yavuze ko agifite indi myaka icyenda yo gukina ndetse nasoza azaba umutoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .