00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Napoli yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 May 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Napoli yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani ku nshuro ya kane mu mateka, nyuma yo gutsinda Cagliari ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 38.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ni bwo Napoli yagiye mu kibuga ishaka gutsinda umukino kugira ngo igire amanota 82, ayifasha kwegukana igikombe irusha inota rimwe Inter Milan.

Iyi ntsinzi yayigezeho nyuma yo gufashwa na Scott McTominay na Romelu Lukaku gutsinda ibitego bibiri.

Napoli ni imwe mu makipe yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, ariko ikomeza guhangana na Inter Milan kugera ku mukino w’umunsi wa nyuma.

Gukomeza kwihagararaho byayifashije gukomeza kwandika amateka mu Butaliyani, yegukana ikindi Gikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Umutoza wa Napoli, Antonio Conte, na we yakoze amateka yo kwegukana iyi shampiyona inshuro eshatu mu makipe atatu atandukanye. Ayo ni Juventus, Inter Milan na Napoli.

Conte yashimiye abakinnyi be kuko bamufashije kwegukana umukino, no kudatererana abafana mu gihe bari biteguye kubyina intsinzi muri Diego Armando Maradona Stadium.

Ati “Birongeye birabaye, kandi ni ibintu byiza bidasanzwe. Mbabwije ukuri, kwinjira muri stade byari bikomeye cyane kuko nibazaga abantu barimo. Nkibona uko buzuye, navuze nti ‘aba bantu tubababaje twazabibana ubuzima bwacu bwose.’”

“Ndashimira abahungu banjye. Kwegukana iri rushanwa mu myaka ibiri ntabwo bisanzwe. Bashishikajwe no kuba mu ikipe itsinda.”

Napoli yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Butaliyani
Scott McTominay yafashije Napoli kwegukana igikombe
Abafana ba Napoli bari mu byishimo bidasanzwe
Napoli yaherukaga kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2022/23
Antonio Conte amaze kwegukana Shampiyona y'u Butaliyani mu makipe atatu atandukanye
Scott McTominay ashimira abafana na Napoli
Napoli yatwaye igikombe irusha inota rimwe Inter Milan
Napoli yegukanye igikombe cya kane cya Shampiyona y'u Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .