Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ni bwo Napoli yagiye mu kibuga ishaka gutsinda umukino kugira ngo igire amanota 82, ayifasha kwegukana igikombe irusha inota rimwe Inter Milan.
Iyi ntsinzi yayigezeho nyuma yo gufashwa na Scott McTominay na Romelu Lukaku gutsinda ibitego bibiri.
Napoli ni imwe mu makipe yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, ariko ikomeza guhangana na Inter Milan kugera ku mukino w’umunsi wa nyuma.
Gukomeza kwihagararaho byayifashije gukomeza kwandika amateka mu Butaliyani, yegukana ikindi Gikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Umutoza wa Napoli, Antonio Conte, na we yakoze amateka yo kwegukana iyi shampiyona inshuro eshatu mu makipe atatu atandukanye. Ayo ni Juventus, Inter Milan na Napoli.
Conte yashimiye abakinnyi be kuko bamufashije kwegukana umukino, no kudatererana abafana mu gihe bari biteguye kubyina intsinzi muri Diego Armando Maradona Stadium.
Ati “Birongeye birabaye, kandi ni ibintu byiza bidasanzwe. Mbabwije ukuri, kwinjira muri stade byari bikomeye cyane kuko nibazaga abantu barimo. Nkibona uko buzuye, navuze nti ‘aba bantu tubababaje twazabibana ubuzima bwacu bwose.’”
“Ndashimira abahungu banjye. Kwegukana iri rushanwa mu myaka ibiri ntabwo bisanzwe. Bashishikajwe no kuba mu ikipe itsinda.”








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!