Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga, batangarije abakunzi babo ko bari kwitegura umwana wabo wa mbere nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2024, bemeranyije kuba akaramata.
Amafoto y’uyu mugore atwite, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Ni akabanga gato twari tubitse”.
Ni kenshi Naomi akunze kugaragaza urwo akunda Ygal Lavi, usanzwe ari umuhanga mu bya mudasobwa mu kigo cya Younicorns Studio.
Naomi w’imyaka 30 amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa mu modoka kuva mu mwaka wa 2010.
Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.
Umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru kuko kuri ubu ni umukozi wa Sky Sports, ndetse akaba n’umuhanga mu kuyobora ibirori cyane cyane iby’imikino yo gusiganwa mu modoka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!