00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naomi Schiff aratwite

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 May 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Umunyarwandakazi, Naomi Schiff, umenyerewe mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse no kuwusesengura nk’umunyamakuru kuri Sky Sports, we n’umugabo we, Ygal Lavi, baritegura kwibaruka imfura yabo.

Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga, batangarije abakunzi babo ko bari kwitegura umwana wabo wa mbere nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2024, bemeranyije kuba akaramata.

Amafoto y’uyu mugore atwite, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Ni akabanga gato twari tubitse”.

Ni kenshi Naomi akunze kugaragaza urwo akunda Ygal Lavi, usanzwe ari umuhanga mu bya mudasobwa mu kigo cya Younicorns Studio.

Naomi w’imyaka 30 amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa mu modoka kuva mu mwaka wa 2010.

Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.

Umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru kuko kuri ubu ni umukozi wa Sky Sports, ndetse akaba n’umuhanga mu kuyobora ibirori cyane cyane iby’imikino yo gusiganwa mu modoka.

Naomi Schiff ukorera Sky Sports ari kwitegura umwana we wa mbere
Naomi Schiff n'umugabo we Ygal Lavi bari hafi kwibaruka imfura
Naomi asanzwe ari umunyamakuru ndetse n'umukinnyi wo gusiganwa mu modoka
Naomi yishimiye ko ari hafi kubyara
Naomi na Ygal Lavi bakomeje kuba mu munyenga w'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .