00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namungo FC yashimagije Meddie Kagere imwongerera amasezerano y’umwaka

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 August 2024 saa 06:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya Namungo yo muri Tanzania bwatangaje ko ari iby’agaciro kugira mu ikipe umukinnyi nka Meddie Kagere kuko hari kinini afasha mu mikinire, cyane cyane mu bijyanye no gusatira izamu.

Iyi kipe yabitangaje nyuma yaho uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ahawe amasezerano y’umwaka akinira Namungo yajemo muri Mutarama nk’intizanyo ya Singida Fountain Gate na yo ibarizwa muri iki gihugu.

Umuyobozi w’iyi kipe Ally Suleiman akaba yabisobanuriye abafana ubwo yabatangarizaga ko Meddie Kagere bahisemo kumugumana.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe utazi ubushobozi bwa Kagere ndetse n’icyo amariye ikipe. Iyi ni yo mpamvu twahisemo kumwongerera amasezerano ubwo ayo yari afite yari arangiye. Mbega twavuga ko twishimiye kugira rutahizamu nka we umwaka utaha.”

Uretse Suleiman, umutoza wa Namungo Mwinyi Zahera na we yavuze ko ari we wabwiye ubuyobozi gusinyisha Kagere kuko hari icyo yamubonyemo mu mezi atandatu yari amaze abakinira. Ati “Turifuza kubaka ikipe ihatana kandi Kagere ni umwe mu b’ingenzi bayo”.

Meddie Kagere w’imyaka 38 akaba yaraje muri Namungo muri Mutarama uyu mwaka aho yari yatijwemo igihe cy’amezi atandatu yari asigaranye mu ikipe ya Singida Fountain Gate.

Uyu akaba yarakiniye amakipe yo hanze nka FK Tirana, Gor Mahia na Simba SC, mu gihe yanaciye mu makipe menshi imbere mu gihugu arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS na Police FC.

Kagere yongereye amasezerano y'umwaka muri Namungo.
Yaje muri iyi kipe avuye muri Singida Fountain Gate.
Kagere asanzwe ari Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .