Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports ko nyuma y’iminsi 30 iri imbere, kuva tariki ya 1 Ukwakira atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.
IGIHE yamenye kandi ko Namenye wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022, yamaze kubona akandi kazi ndetse ari ko agiye kwerekezamo.
Namenye yari yagiye kuri izi nshingano asanzwe muri Gikundiro aho yari ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe.
Namenye Patrick yamenyesheje Rayon Sports ko guhera mu Ukwakira atazaba akiri mu nshingano z'Umunyamabanga Mukuru
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!