Zlatan Ibrahimović azageza imyaka 40 agikinira Milan AC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Mata 2021 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’umunya-Suède, Zlatan Ibrahimović, yongereye amasezerano y’umwaka umwe azatuma yuzuza imyaka 40 agikinira Milan AC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Butaliyani.

Ibrahimović yageze muri Milan AC ku nshuro ya kabiri mu Ukuboza 2019.

Icyo gihe, yari yasinye amasezerano y’amezi atandatu, ariko muri Kanama 2020 asinya undi mwaka umwe.

Kuri ubu, uyu mugabo w’imyaka 39 umaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 25 yakiniyemo Milan AC mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino, yongereye andi masezerano y’umwaka umwe ku wa Kane, bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni €6 (agera kuri miliyari 7 Frw).

Zlatan Ibrahimović wujuje ibitego 500 muri Gashyantare, kuva atangiye gukina, yavuze ko muri Milan AC ahafata nko mu rugo ndetse yakwifuje kuhaba igihe cyose gisigaye mu buzima bwe.

Ati “Buri gihe nakunze kuvuga ko gukinira Milan AC ari nko kuba mu rugo. Nishimira uburyo ikipe ituma niyumva. Nakwifuje kuguma hano mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwanjye iyaba nabishoboraga.”

Ibrahimović yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 1999, muri Malmo FC, mbere yo kwerekeza mu yandi makipe arimo Ajax, Juventus, Inter Milan, FC Barcelone, Paris St-Germain, Manchester United na Los Angeles Galaxy.

Mu myaka 22 amaze akina ku rwego rwo hejuru, ni we mukinnyi rukumbi watsinze igitego mu mukino we wa mbere yakinnye muri Premier League, Serie A, La Liga, Ligue 1 na UEFA Champions League.

Yihariye kandi ko ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego 50 bya Shampiyona haba muri Milan AC na Inter Milan, zombi zibarizwa mu Mujyi umwe.

Zlatan Ibrahimović yongereye amasezerano y'umwaka umwe azatuma yuzuza imyaka 40 agikinira Milan AC
Ibrahimović yavuze ko yakwifuje kuguma muri Milan AC igihe cyose gisigaye ku buzima bwe, iyaba yabishoboraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .