Nabyl Bekraoui wari umutoza wungirije muri APR FC yayisezeyeho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka umwe gusa, uwari umutoza wungirije muri APR FC, Naby Bekraoui, yatangaje ko atazakomezanya nayo.

Umunya-Maroc Naby Bekraoui yageze mu Rwanda muri Nyakanga 2019 azanywe n’umutoza mukuru Adil Mohamed Erradi, bombi bakaba bari basinye umwaka w’amasezerano.

Abinyujije ku rubuga rwa Instragramm, Nabyl yemeje ko yamaze gutandukana na APR FC.

Ati “Kuri APR FC, mbabajwe no kubasangiza amakuru ko ntazakomezanya n’iyi kipe nziza, umuryango wanjye na njye twishimiye buri munota twamaranye namwe ndetse no gushyigikira APR FC.”

“Tugiye dufite umutima wuzuye ibyishimo n’urwibutso rwiza twagiranye na APR FC. Ndabashimira urukundo rutagabanyije mwatweretse n’uburyo mwadushyigikiye.”

“Ndashaka gushimira abakinnyi ku bunyamwuga bwabo n’uburyo bitangira akazi. Ndashimira kandi ubuyobozi bwa APR FC n’amahirwe bwampaye. Mu mutima wanjye, APR FC izahora ikunzwe.”

Nabyl Bekraoui yakundaga kugaragara yishimanye n’abakinnyi ndetse abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko yagize uruhare mu kuzamura urwego rw’abakinnyi ba APR FC mu bijyanye n’ingufu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Nabyl yifujwe na Mashami Vincent ko yamwungiriza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ariko ibiganiro bagiranye ntacyo byatanze.

Muri APR FC, ahavuye atwaranye nayo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy’Ubutwari 2020 n’Irushanwa rya Gisirikare ryabereye muri Kenya muri Kanama 2019.

Nabyl Bekraoui wari umutoza wungirije muri APR FC yayisezeyeho
Nabyl Bekraoui yari yungirije umutoza mukuru, Mohamed Adi Erradi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .