Mzamiru Mutyaba yabyaje umusaruro umupira mugufi yahawe na Bigirimana Abedi wari umuri imbere adafite uburyo bwo gutsinda.
Amanota atatu ya Kiyovu Sc yatumye igira amanota 53 ayishyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC ya mbere ifite amanota 54 mu mikino 24 bamaze gukina.
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu karere ka Huye, Kiyovu SC yari yatsinze Mukura VS ibitego 2-1.
Mukura VS yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko ibura rya Ngirimana Alex ryatumye bashyiramo Mutijima Janvier.
Biraboneye Aphrodice yabanje mu kibuga akina inyuma ahagana iburyo mu bwugarizi bwari buyobowe na Kayumba Soter.
Ku ruhande rwa Kiyovu SC bari bafite Nzeyurwanda Jimmy Djihad mu izamu kuko Kimenyi Yves atari yemerewe gukina kubera ikarita itukura.
Ibura rya Ngendahimana Eric mu bwugarizi ryatumye Nshimirimana Ismael Pitchou akinana na Ndayishimiye Thierry.
Mu buryo bwo gukina, wabonaga amakipe yombi akina umukino wiganje hagati mu kibuga kuko ari amakipe yombi asanzwe afite abakinnyi beza hagati.
Habamahoro Vincent wabaye muri Kiyovu SC yari ayoboye hagati ha Mukura VS mbere y’uko bongeramo Murenzi Ngoga Patrick kugira ngo Vincent Adams yigire imbere gato.
Nyuma y’aho Kiyovu SC iboneye igitego mu minota 31, yatangiye gukina ikirinda inashaka uko yabona ikindi ari nabyo byatumye basimbuza mu gice cya kabiri.
Impande za Kiyovu SC zigana imbere zakozwemo impinduka havamo Bizimana Amis hajyamo Mugenzi Cédric waje kuvamo akinnye iminota 11 asimburwa na Mugenzi Bienvenue.
Muhozi Fred yinjiye asimbuye Nkizingabo Fiston wari wabanje mu kibuga byose byari ugushaka uko bakomeza kotsa igitutu ubwugarizi bwa Mukura VS.
Iminota 30 ya nyuma, ubusatirizi bwa Kiyovu SC bwari bugizwe na Emmanuel Okwi, Mugenzi Bienvenue na Muhozi Fred.
Izindi mpinduka bakoze, Dusingizimana Gilbert ukina inyuma ahagana ibumoso yaje guha umwanya Iracyadukunda Eric.
Mukura VS yabuze uburyo butandukanye bwari gutuma yishyura igitego burimo ubwahushijwe na Mukogotya Robert yasigaranye n’umunyezamu akawutera nabi.
Kiyovu SC babonye ko iminota ya nyuma ikomeye bahise bakora impinduka mu bwugarizi bakuramo Nshimirimana Ismael bashyiramo Ishimwe Saleh.
Undi mukino wakinwe kuri iki Cyumweru, APR FC yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 54 nyuma yo gutsinda Marines FC igitego 1-0.
Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Itangishaka Blaise ku munota wa mbere w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali.




















Amafoto: Uwase Allia
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!