Ikinyamakuru Kick Off cyo muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko Madisha yagonzwe ubwo yari ageze mu gace ka Kempton Park muri Johannesburg avuye mu isababukuru y’imyaka 50 y’ikipe ye.
Motjeka Madisha yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bike, Mamelodi Sundowns itakaje undi myugariro, Anele Ngcongca, na we wazize impanuka y’imodoka mu kwezi gushize.
Madisha yakiniye amakipe y’abato arimo TS Academy, Life Supers, Winners Park, Moroka Swallows na Mamelodi Sundowns.
Nyuma yo kugaragaza urwego rwiza, yazamuwe mu ikipe ya mbere ya Mamelodi Sundwons mu 2015 nyuma atizwa muri Highlands Park mbere yo kugarurwa mu ikipe ye.
Yatwaranye na Sundowns ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Afurika y’Epfo, Telkom Cup na CAF Champions League.
Mu ikipe y’Igihugu, yakinnye imikino 12, atsinda igitego kimwe mu gihe mu batarengeje imyaka 20, yahakinnye imikino 10, agatsinda ibitego bine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!