00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myugariro wa Gasogi United yatumijweho na RIB mbere yo gukina na Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 20 September 2024 saa 06:18
Yasuwe :

Umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ngo yisobanure ku birego aregwa.

Mu ibaruwa yashyizwe hanze n’abatamenyakanye, RIB ya Kanombe yari yasabye Marc Govin kwitaba kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri saa Tatu n’igice za mu gitondo, gusa amakuru agera kuri IGIHE akaba avuga ko atigeze ajyayo.

Uyu myugariro akaba yatangarije inshuti ze ko yatunguwe no kubona ibaruwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe kugeza ubu nta we uramuhamagara wo muri RIB cyangwa ngo abe yayishyikirijwe ha mbere.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yaduhamirije ko koko bahamagaje Nshimiyimana Marc Govin gusa ko ibijyanye n’ibyo aregwa byo bizabwirwa nyir’ubwite ubwo azaba amaze kwitaba.

Amakuru ava ku ruhande rw’uyu mukinnyi avuga ko hashize icyumweru afite amakuru ko hari umukobwa bahoze bakundana wamureze muri RIB amushinja ihohoterwa aho yari ategereje igihe cyo guhamagarwa.

Gasogi United izakina na Rayon Sports ku wa Gatandatu saa Moya z’umugoroba kuri Stade Amahoro, mu mukino iyi kipe y’i Nyanza yatangaje ko izakoresha kugira ngo yiyunge n’abafana nyuma yo kudatangira neza umwaka wa Shampiyona.

Iyi kipe ikaba imaze gukusanya agera kuri Miliyoni zirindwi mu gutegura uyu mukino, zirimo izigera kuri Eshanu zatanzwe n’abahoze bayobora iyi kipe bavuze ko bagiye gukora ibishoboka ngo intsinzi yongere iboneke muri iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Marc Govin(uri kumwe n'umusifuzi) ngo yari amaze iminsi azi iby'iki kirego
Uyu myugariro wa Gasogi United byitezwe ko azaba abanzamo mu mukino bafitanye na Rayon Sports
Abahoze bayobora Rayon Sports bijeje abakunzi bayo intsinzi bahereye ku mukino wa Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .