00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myugariro w’Amavubi Phanuel Kavita yasubukuye imyitozo nyuma y’ukwezi yaravunitse

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 April 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubukuye imyitozo nyuma y’imvune yari amaranye ukwezi.

Tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo Birmingham Legion FC yatangaje ko Kavita yagize imvune itamwemerera gukina umukino yari ifitanye na Louisville City muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mvune itaratangajwe neza iyo ari yo, yahise ituma adahamagarwa mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yifashishije mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, harimo uwo yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, ikananganya na Lesotho 1-1.

Phanuel Kavita wagombaga kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya bine na bitandatu, yamaze gutangira imyitozo nubwo ikipe ye itaratangaza niba yakize neza ku buryo yaboneka mu mikino ifite.

Birmingham Legion iri kwitegura umukino wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Hartford Athletic, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2025.

Mu gihe Kapiteni wa Birmingham Legion yakira neza ndetse akabona imikino ihagije, yaba afite amahirwe yo kuzahamagarwa n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, uzakomeza gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Nzeri 2025.

Kavita aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi yahuriyemo na Libya ndetse na Nigeria.

Phanuel Kavita yasubukuye imyitozo nyuma y'ukwezi yaravunitse
Phanuel Kavita ntiyahamagawe mu Ikipe y'Amavubi iheruka kubera imvune
Phanuel Kavita wa Birmingham Legion ni umwe muri ba myugariro Amavubi yifashisha mu mikino yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi n'icya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .