Tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo Birmingham Legion FC yatangaje ko Kavita yagize imvune itamwemerera gukina umukino yari ifitanye na Louisville City muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mvune itaratangajwe neza iyo ari yo, yahise ituma adahamagarwa mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yifashishije mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, harimo uwo yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, ikananganya na Lesotho 1-1.
Phanuel Kavita wagombaga kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya bine na bitandatu, yamaze gutangira imyitozo nubwo ikipe ye itaratangaza niba yakize neza ku buryo yaboneka mu mikino ifite.
Birmingham Legion iri kwitegura umukino wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Hartford Athletic, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2025.
Mu gihe Kapiteni wa Birmingham Legion yakira neza ndetse akabona imikino ihagije, yaba afite amahirwe yo kuzahamagarwa n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, uzakomeza gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Nzeri 2025.
Kavita aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi yahuriyemo na Libya ndetse na Nigeria.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!