Nirisarike Salomon ni umwe mu bakinnyi Amavubi yakunze kwifashisha mu mikino mpuzamahanga ariko hashize imyaka ibiri adahamagarwa kubera urwego rwe rwamanutse aho atandukaniye na FC Urartu yo muri Armenia.
Akiyivamo yagiye muri KVK Tienen yo mu Bubiligi yari amaze umwaka wose akinira ariko ntiyigeze agirirwa icyizere n’Umutoza wayo, Wouter Hias, utaramuhaye umukino n’umwe kuva yahagera.
Shampiyona yo muri Armenia irangiye, uyu Munyarwanda ari mu bakinnyi ikipe yarekuye ikabaha uburenganzira bwo kuba bakwishakira ahandi bajya gukina.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yamaze gufata umwanzuro ajya muri KVV Zepperen Brustem, ikina mu Cyiciro cya Kane mu Bubiligi aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.
Nirisarike aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu muri Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda rwakinaga imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Andi makipe yakiniye arimo Royal Antwerp, Sint-Truiden na Pyunik Yerevan.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!