00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwiseneza Djamal wa Rayon Sports yimukiye muri Amerika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 06:14
Yasuwe :

Umutoza ushinzwe Kongerera abakinnyi Ingufu muri Rayon Sports, Mwiseneza Djamal [Petit Jimmy], yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugore we Tabaro Amina Mickdad baheruka kurushinga mu ntangiriro z’umwaka.

Petit Jimmy yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa Gatatu, tariki ya 9 Ugushyingo 2022.

Uyu mugabo yerekeje hanze y’u Rwanda nyuma y’amezi asaga 10 amaze arushinze.

Mwiseneza na Tabaro Amina Mickdad basezeranye mu Idini ya Islam ku Musigiti wo kwa Kadhafi, tariki ya 14 Mutarama 2022.

Afite izina rikomeye muri ruhago y’u Rwanda kuko yakiniye Rayon Sports na APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mwiseneza avuka mu Karere ka Nyanza aho yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports yanyuzemo mu 2005-2006 mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 2007 kugeza mu 2014. Ari mu ikipe yatwaye Shampiyona ya 2012/2013 hari nyuma y’imyaka icyenda iyi kipe idakoze imitwe y’intoki ku gikombe.

Nyuma yo kuva muri iyi kipe, Mwiseneza yahise yerekezaga muri mukeba wayo APR FC ariko imvune za hato na hato yagize zatumye ayivamo asubira ku ivuko mu 2017.

Djamal Mwiseneza w’imyaka 36 yakiniye Rayon Sports igihe gito mbere yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Mu Ukwakira 2018 ni bwo, Mwiseneza yagizwe Umutoza wungirije wa Rayon Sports, asimbuye Gatera Moussa wari wungirije Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’.

Muri Mutarama 2019, Rayon Sports yahaye akazi Wagner do Nascimento Silva nk’Umutoza wa mbere wungirije, Mwiseneza ahabwa inshingano zo kongerera Ingufu abakinnyi.

Mwiseneza Djamal wari Umutoza ushinzwe Kongerera abakinnyi Ingufu muri Rayon Sports yerekeje muri Amerika asanze umugore we Tabaro Amina Mickdad
Mwiseneza Djamal na Tabaro Amina Mickdad basezeranye muri Islam tariki ya 14 Mutarama 2022
Mwiseneza Djamal wamenyekanye ku izina rya "Petit Jimmy" yari ashinzwe Kongerera abakinnyi Ingufu muri Rayon Sports, yungirije abatoza barimo Umurundi Haringingo Christian Francis
Mwiseneza Djamal uvuka mu Karere ka Nyanza yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ndetse ayikinira igihe kirekire
Mwiseneza Djamal yananyuze muri APR FC ariko ntiyahiriwe kuko yahagiriye imvune zatumye atabona umwanya uhagije wo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .