Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ni bwo Rayon Sports FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda, wari wasubitswe utarangiye kubera imvururu.
Ibi bijya gusa n’ibyabaye kuri Kiyovu Sports FC, ubwo ku itariki nk’iyi mu 2023 yajyaga mu Karere ka Nyagatare. Icyo gihe yari yizeye ko iza gutsinda uyu mukino igahita itwara Igikombe cya Shampiyona.
Kubw’amahirwe make iyi kipe yayoborwaga na Mvukiyehe ntiyatsinze uyu mukino, ahubwo yatsinzwe 1-0. Ibi byakuruye umwiryane muri Kiyovu Sports binaviramo uyu mugabo gushyirwa ku ruhande.
Yifashishije ibyabaye icyo gihe, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze abaza Rayon Sports icyo yazize.
Ati “Wangu harya ngo 21 Gicurasi 2023 ngo twananiwe gutsinda Sunrise, mwebwe se mwazize iki kuri iriya tariki isa n’iyacu? Nsuhuriza abasaza uti murakaza neza cyane ni wo mupira w’i Nyarugenge.”
Gutsindwa kwa Rayon Sports kwatumye iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 59, irushanwa abiri na APR FC iyoboye. Mu mikino ibiri ya nyuma isigaje harimo uwa Vision FC ndetse na Gorilla FC.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!