00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvuyekure François ’Kaburimbo’ wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 May 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Mvuyekure François uzwi nka kaburimbo wayoboye Kiyovu Sports igihe kinini yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Inkuru y’itabaruka ry’uyu musaza yamenyekanye ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, aho amakuru avuga ko yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga.

Mvuyekure ni umwe mu mazina azwi cyane mu Urucaca cyane ko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kinini mu myaka ya mu 1980.

Imwe mu nkuru yibukirwaho cyane ni iyo uburyo yaguze Muvara Valens mu 1982 amukuye i Burundi bikarangira avuyemo umukinnyi ukomeye cyane mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda.

Uyu mukambwe kandi yongeye gusubira mu buyobozi yaje kuvamo mu myaka hafi itanu ishize asimbuwe na Mvukiyehe Juvénal mu 2020.

Mvuyekure François yari ni umwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .