00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvukiyehe yijeje Kiyovu Sports kuyifasha igatsinda Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 October 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko agiye kuyifasha mu mikino itatu iri imbere ikava ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona, ihereye kuri mukeba wayo Rayon Sports.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice atavuga kuri Kiyovu Sports ku mbuga nkoranyambaga ze, Mvukiyehe Juvénal, aherutse guca amarenga yo kuyigarukamo.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira, yagize ati "Kiyovu Sports ku mutima. Abasaza ba ya kipe, muri tayari?"

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE abazwa koko niba yifuza kongera kuyobora iyi kipe, yavuze ko bigoye ariko bitazamubuza kugira icyo ayifasha bigendanye n’ibibazo irimo.

Ati “Abasaza baraje bakubitwe. Ngiye kubategurira imikino itatu, amanota icyenda arahagije, duhereye kuri Rayon Sports. Sinteganya kugaruka mu buyobozi ni uko nkunda Kiyovu Sports.”

Mvukiyehe akiri Umuyobozi w’Urucaca, yavugaga ko atazigera atsindwa na Gikundiro, bifitanye umukino tariki ya 2 Ugushyingo 2024.

Kiyovu Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu gusa mu mikino itandatu imaze gukina, ndetse icyo gihe ikazaba itozwa na Malick Wade utoza abana kuko Bipfubusa Joslin wari uyifite yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi.

Mvukiyehe Juvénal yifuza gufasha Kiyovu Sports igatsinda Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .